Zaburi 49:1-20

  • Kwiringira ubutunzi ni ukubura ubwenge

    • Nta muntu ushobora gucungura mugenzi we (7, 8)

    • Imana izanshungura inkure mu Mva (15)

    • Ubutunzi ntibushobora gukiza umuntu urupfu (16, 17)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora.+ 49  Bantu mwese, nimwumve. Bantu b’iki gihe mwese, nimutege amatwi.   Aboroheje n’abakomeye,Abakire n’abakene mwese nimutege amatwi.   Ibyo mvuga ni ibintu by’ubwenge,Kandi ibyo ntekereza+ ni ibintu by’ubuhanga.   Nzita ku migani irimo ubwenge. Nzasobanura igisakuzo cyanjye ncuranga inanga.   Kuki nagira ubwoba ngeze mu makuba,+Nugarijwe n’ibibazo nterwa n’abashaka kungirira nabi?   Abiringira ibyo batunze+Bagakomeza kwiratana ubutunzi bwabo bwinshi,+   Nta n’umwe muri bo ushobora gucungura mugenzi we,Cyangwa ngo ahe Imana incungu ye,+   (Incungu y’ubuzima bw’umuntu irahenze cyane,Ku buryo nta wabona ikiguzi cyayo)   Kugira ngo azabeho iteka ntajye mu mva.*+ 10  Nta muntu utazi ko abanyabwenge na bo bapfa,Umuntu utagira ubwenge n’udatekereza bose barapfa,+Ibyo bari batunze bakabisigira abandi.+ 11  Icyo baba bifuza mu mitima yabo ni uko amazu yabo yagumaho iteka ryose,Aho batuye hakagumaho uko ibihe bisimburana. Amasambu yabo bayitiriye amazina yabo. 12  Nyamara umuntu, nubwo yaba afite icyubahiro, ntakomeza kubaho.+ Nta cyo arusha inyamaswa. Arapfa nk’uko na zo zipfa.+ 13  Uko ni ko abantu batagira ubwenge bamera,+Kimwe n’ababakurikira bakishimira amagambo yabo yo kwiyemera. (Sela) 14  Urupfu rurabatwara rukabajyana mu Mva,*Nk’uko umushumba ashorera intama. Mu gitondo abakiranutsi barabategeka.+ Bazapfa bibagirane.+ Bazatura mu Mva+ aho gutura mu mazu yabo meza.+ 15  Ariko njyewe Imana izancungura inkure mu Mva.+ Izankurayo inshyire ahantu hari umutekano. (Sela) 16  Ntugahangayikishwe n’uko hari umuntu ubaye umukire,N’ibyo atunze bikiyongera. 17  Kuko iyo apfuye adashobora kugira ikintu na kimwe ajyana.+ Mu byo atunze byose nta na kimwe azamanukana mu mva.+ 18  Kuko igihe yari akiriho yakomeje kwihimbaza.+ (Kandi iyo ukize abantu baragushimagiza.)+ 19  Amaherezo azapfa nk’uko ba sekuruza bapfuye. Ari we, ari na ba sekuruza, nta wuzongera kubona umucyo. 20  Umuntu wese udasobanukiwe ibi nubwo yaba afite icyubahiro,+Nta cyo aba arusha inyamaswa. Arapfa nk’uko na zo zipfa.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urwobo.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”