Zaburi 112:1-10

  • Umukiranutsi atinya Yehova

    • Umuntu ugira ubuntu akaguriza abandi azabona imigisha (5)

    • “Umukiranutsi azibukwa kugeza iteka ryose” (6)

    • Umuntu ugira ubuntu aha abakene (9)

112  Nimusingize Yah!*+ א [Alefu] Umuntu ugira ibyishimo ni uwubaha cyane Yehova,+ב [Beti] Akishimira cyane amategeko ye.+ ג [Gimeli]   Abamukomokaho bazaba abantu bakomeye mu isi,ד [Daleti] Kandi abakomoka ku mukiranutsi bazahabwa umugisha.+ ה [He]   Ubutunzi n’ibintu by’agaciro bihora mu nzu ye,ו [Wawu] Kandi gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. ז [Zayini]   Umuntu utinya Imana amurikira abakiranutsi, nk’uko urumuri rumurika mu mwijima.+ ח [Heti] Agira impuhwe n’imbabazi+ kandi arakiranuka. ט [Teti]   Umuntu ugira ubuntu akaguriza abandi, bizamugendekera neza.+ י [Yodi] Ibyo akora byose abikorana ubutabera. כ [Kafu]   Ibibazo ntibizigera bimuca intege.+ ל [Lamedi] Umukiranutsi azibukwa kugeza iteka ryose.+ מ [Memu]   Ntazatinya inkuru mbi.+ נ [Nuni] Ahora ari indahemuka kandi yiringira Yehova.+ ס [Sameki]   Azakomeza gutuza kandi ntazatinya.+ ע [Ayini] Amaherezo azishimira ko abanzi be batsinzwe.+ פ [Pe]   Agira ubuntu bwinshi agaha abakene.+ צ [Tsade] Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.+ ק [Kofu] Imbaraga ze ziziyongera kandi ahabwe icyubahiro cyinshi. ר [Reshi] 10  Umuntu mubi azabireba bimubabaze. ש [Shini] Azagenda arushaho kumera nabi, amaherezo apfe. ת [Tawu] Ibyifuzo by’ababi bizashira.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.