Zaburi 12:1-8

  • Yehova arahaguruka akagira icyo akora

    • Ibyo Yehova avuga biratunganye (6)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga ziregeye ku ijwi rya Sheminiti.* Ni indirimbo ya Dawidi. 12  Yehova, nkiza kuko indahemuka zashize. Abantu bizerwa ntibakibaho.   Abantu basigaye babeshyana. Bahora bashyeshyenga* abandi, kandi bakavugana uburyarya.+   Yehova azarimbura abashyeshyenga abandi,N’abiyemera+ bavuga bati:   “Amagambo yacu azatuma tugera ku byo twifuza. Dushobora kuvuga ikintu cyose dushaka. Ubwo se ni nde wadutegeka?”+   Yehova aravuze ati: “Kubera ko imbabare zikandamizwa,N’abakene bagataka,+Ngiye guhaguruka ngire icyo nkora. Nzabakiza ababafata nabi kandi bakabasuzugura.”   Amagambo ya Yehova aratunganye.+ Ameze nk’ifeza yatunganyirijwe mu itanura ryo mu butaka, igatunganywa inshuro zirindwi.   Yehova, uzarinda imbabare n’abakene.+ Buri wese uzamurinda ababi, kugeza iteka ryose.   Ababi baba bari ahantu hose nta cyo bikanga,Kuko abantu basigaye bashishikarira gukora ibibi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora kuba byerekeza ku ijwi ry’umuziki ryo hasi. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “bafite akarimi gasize amavuta.”