Zaburi 140:1-13
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
140 Yehova, nkiza abantu babi,Undinde n’abanyarugomo.+
2 Bategura imigambi mibi mu mitima yabo,+Kandi bahora bateza amakimbirane umunsi ukira.
3 Batyaje indimi zabo zimera nk’iz’inzoka.+
Iminwa yabo ijunditse ubumara bw’impiri.+ (Sela.)
4 Yehova, ndinda abantu babi,+Unkize abanyarugomo,N’abategura umugambi wo kunsitaza.
5 Abishyira hejuru bantega umutego.
Bantega imigozi imeze nk’urushundura iruhande rw’inzira.+
Bantega imitego ngo nyigwemo.+ (Sela.)
6 Mbwira Yehova nti: “Uri Imana yanjye.
Yehova nyumva. Ndakwinginze mfasha.”+
7 Yehova Mwami w’Ikirenga, wowe Mukiza wanjye ufite imbaraga,Urandinda* ku munsi w’intambara.+
8 Yehova, ntuhe abantu babi ibyo bifuza.
Ntiwemere ko imigambi yabo igira icyo igeraho kugira ngo batishyira hejuru. (Sela.)+
9 Ibintu bibi abangose bavuga,Abe ari bo bigeraho.+
10 Basukweho amakara yaka,+Bagwe mu muriro,Bagwe mu byobo birebire+ kugira ngo batazongera guhaguruka.
11 Abasebanya ntibazabone aho batura mu isi.+
Abanyarugomo na bo bazagerweho n’ibibi kandi bibarimbure.
12 Nzi neza ko Yehova azaburanira aboroheje,Kandi akarenganura abakene.+
13 Rwose abakiranutsi bazasingiza izina ryawe,Kandi abakora ibyiza bazatura imbere yawe.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “urinda umutwe wanjye.”