Zaburi 129:1-8
-
Bangabaho ibitero ariko ntibantsinda
-
Abanga Siyoni bazakorwa n’isoni (5)
-
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
129 Isirayeli nivuge iti:
“Bandwanyije kuva nkiri muto.”+
2 “Bandwanyije kuva nkiri muto,+Ariko ntibashoboye kuntsinda.+
3 Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye,+Bahaca imigende miremire.”*
4 Ariko Yehova arakiranuka.+
Yankijije abantu babi bankandamizaga.+
5 Abanga Siyoni bose,Bazakorwa n’isoni basubire inyuma bamwaye.+
6 Bazaba nk’ibyatsi bimera hejuru y’igisenge cy’inzu,Byuma na mbere y’uko babirandura.
7 Biba ari bike cyane ku buryo n’ubirandura atabyuzuza mu kiganza cye,Cyangwa ngo uhambira ibyaranduwe abyuzuze mu maboko ye.
8 Abahanyura ntibazavuga bati:
“Yehova nabahe umugisha.
Tubasabiye umugisha mu izina rya Yehova.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Uko bigaragara ibi byerekeza ku bintu bibi abanzi b’Abisirayeli babakoreraga.