Zaburi 23:1-6
Indirimbo ya Dawidi.
23 Yehova ni Umwungeri wanjye,+Nta cyo nzabura.+
2 Andyamisha mu nzuri* zirimo ubwatsi butoshye.
Anjyana kuruhukira ahantu hari amazi.+
3 Atuma nongera kugira imbaraga.+
Anyobora mu nzira zo gukiranuka abigiriye izina rye.+
4 Nubwo nanyura mu kibaya kirimo umwijima mwinshi cyane, +
Sinzatinya ikibi,+Kuko uri kumwe nanjye.+
Inkoni yawe ituma numva mfite umutekano.*
5 Unshyirira ibyokurya ku meza, abanzi banjye babireba.+
Unsiga amavuta mu mutwe, nkumva merewe neza.+
Ni wowe wuzuza igikombe cyanjye.+
6 Ni ukuri, uzakomeza kungirira neza kandi ungaragarize urukundo rudahemuka, igihe cyose nzaba nkiriho.+
Yehova, nzakomeza kuba mu nzu yawe, ubuzima bwanjye bwose.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
^ Cyangwa “inkoni yawe n’inshyimbo yawe ni byo bimpumuriza.”