Zaburi 92:1-15

  • Yehova azahora afite icyubahiro iteka ryose

    • Imirimo ye irakomeye n’ibyo atekereza birahambaye cyane (5)

    • ‘Abakiranutsi bazashisha nk’ibiti’ (12)

    • Abageze mu za bukuru bazakomeza kumererwa neza (14)

Indirimbo yo ku munsi w’Isabato. 92  Yehova ni byiza ko ngushimira,Kandi ni byiza ko ndirimba nsingiza izina ryawe, wowe Usumbabyose,   Nkavuga urukundo rwawe rudahemuka buri gitondo,Kandi nkavuga ubudahemuka bwawe buri joro,   Ncuranga inanga y’imirya icumi na nebelu,*N’umuzika w’inanga wirangira.   Yehova, watumye nishima bitewe n’ibikorwa byawe.Imirimo yawe ituma ndangurura ijwi ry’ibyishimo.   Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ikomeye! Ibyo utekereza birahambaye cyane.   Umuntu utagira ubwenge ntashobora kubimenya.Umupfapfa ntashobora gusobanukirwa ibi bintu:   Iyo ababi babaye benshi nk’ibyatsi,N’abanyabyaha bakiyongera,Aba ari ukugira ngo barimbuke iteka ryose.   Ariko wowe Yehova uzahora ufite icyubahiro kugeza iteka ryose.   Yehova, uzatsinda abanzi bawe.Abanzi bawe bazarimbuka.Inkozi z’ibibi zose zizatatana. 10  Ariko njye uzatuma ngira imbaraga nyinshi nk’iz’ikimasa cy’ishyamba.Nzisiga amavuta meza cyane. 11  Nzishimira cyane ko abanzi banjye batsinzwe,Kandi nzumva inkuru z’ukuntu abagome bangabaho ibitero batsinzwe. 12  Ariko abakiranutsi bo bazashisha nk’ibiti by’imikindo.Bazakura babe banini nk’ibiti by’amasederi yo muri Libani. 13  Bameze nk’ibiti byatewe mu nzu ya Yehova.Bakurira mu bikari by’inzu y’Imana yacu, kandi baba bamerewe neza. 14  No mu gihe bazaba bashaje bazakomeza kumererwa neza.Bazakomeza kugira imbaraga n’ubuzima bwiza. 15  Bazatangaza ko Yehova atunganye. Ni we Gitare cyanjye, kandi ntakora ibibi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni igikoresho cy’umuzika.