Zaburi 39:1-13

  • Ubuzima ni bugufi

    • Umuntu ni umwuka gusa (5, 11)

    • “Ntiwirengagize amarira yanjye” (12)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Yedutuni.*+ Ni indirimbo ya Dawidi. 39  Naravuze nti: “Nzitwara nezaKugira ngo ntavuga amagambo mabi nkaba nkoze icyaha.+ Nzafunga umunwa wanjye nywurinde,+Igihe cyose nzaba ndi kumwe n’umuntu mubi.”   Naracecetse sinagira icyo mvuga.+ Nakomeje guceceka ndetse n’ibyiza sinabivuga,Ariko numvaga mfite agahinda kenshi.   Umutima wanjye warababaye cyane. Mu gihe nabitekerezagaho, numvise ari nkaho umuriro ungurumaniyemo. Nuko ndavuga nti:   “Yehova, menyesha iherezo ryanjye,Kandi umenyeshe uko iminsi nzamara ingana,+Kugira ngo menye ukuntu mara igihe gito.   Iminsi yanjye wayigize mike.+ Igihe cyo kubaho kwanjye ni nk’ubusa imbere yawe.+ Mu by’ukuri nubwo umuntu yaba agaragara ko akomeye, ni umwuka gusa.+ (Sela)   Ni ukuri umuntu amara igihe gito nk’igicucu bugamamo izuba. Akubita hirya no hino ariko nta cyo ageraho. Arundanya ibintu atazi uzabisigarana.+   None se Yehova, ni iki nakwiringira? Ni wowe wenyine niringiye.   Unkize ibyaha byanjye byose.+ Ntiwemere ko umuntu utagira ubwenge ansuzugura.   Nakomeje gucecekaKandi sinashobora kubumbura akanwa kanjye,+Kuko ari wowe watumye ibyo byose biba.+ 10  Unkureho icyago wanteje. Igihano cyawe cyamazemo imbaraga. 11  Ukosora umuntu kandi ukamuhanira amakosa ye.+ Wamazeho ibintu bye by’agaciro nk’uko udusimba tubigenza. Ni ukuri umuntu ni ubusa.+ (Sela) 12  Yehova tega amatwi isengesho ryanjye,Kandi wumve ijwi ryo gutabaza kwanjye.+ Ntiwirengagize amarira yanjye,Kuko ndi umushyitsi iwawe.+ Ndi umugenzi wigendera nka ba sogokuruza bose.+ 13  Reka kumpanga amaso kugira ngo nongere nishime,Mbere y’uko mfa nkavaho.”

Ibisobanuro ahagana hasi