Zaburi 89:1-52

  • Ndaririmba urukundo rudahemuka rwa Yehova

    • Isezerano yagiranye na Dawidi (3)

    • Abakomoka kuri Dawidi bazahoraho iteka (4)

    • Uwo Imana yatoranyije ayita “Papa” (26)

    • Isezerano yagiranye na Dawidi rizasohora (34-37)

    • Nta muntu ushobora kwikiza urupfu (48)

Masikili.* Zaburi ya Etani+ umuhungu wa Zera. 89  Nzaririmba mvuge uko Yehova agaragaza urukundo rudahemuka kugeza iteka ryose. Nzamamaza ubudahemuka bwawe uko ibihe bigenda bisimburana.   Kuko navuze nti: “Urukundo rudahemuka ruzahoraho iteka,+Kandi ubudahemuka bwawe buhoraho iteka mu ijuru.”   “Waravuze uti: ‘nagiranye isezerano n’uwo natoranyije.’+ Kandi narahiye umugaragu wanjye Dawidi nti:+   ‘Nzatuma abagukomokaho bahoraho+ kugeza iteka,Kandi ntume ubwami bwawe buhoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.’”+ (Sela)   Yehova, ijuru riragusingiza kubera ibikorwa bitangaje wakoze. Ni ukuri, rigusingiriza aho abera benshi bateraniye kubera ko uri indahemuka.   Ni nde wagereranywa na Yehova mu ijuru?+ Kandi se mu bana b’Imana,+ ni nde wamera nka Yehova?   Imana ikwiriye kubahwa mu iteraniro ry’abera.+ Irakomeye kandi iteye ubwoba kurusha abayikikije bose.+   Yah Yehova! Mana nyiri ingabo,Ni nde ufite imbaraga nk’izawe?+ Uri indahemuka mu byo ukora byose.+   Ni wowe utegeka imivumba y’inyanja.+ Iyo imiraba* yayo yabaye myinshi ni wowe uyihagarika.+ 10  Ni wowe watsinze Rahabu,*+ bidasubirwaho ndetse uramwica.+ Watatanyije abanzi bawe ukoresheje imbaraga zawe nyinshi.+ 11  Ijuru ni iryawe kandi isi na yo ni iyawe.+ Ubutaka n’ibiburiho byose+ ni wowe wabiremye. 12  Ni wowe waremye amajyaruguru n’amajyepfo. Imisozi ya Tabori+ na Herumoni+ irangurura ijwi ry’ibyishimo isingiza izina ryawe. 13  Ukuboko kwawe gufite imbaraga nyinshi.+ Ukuboko kwawe kurakomeye.+ Ukuboko kwawe kw’iburyo kuratsinda.+ 14  Gukiranuka no guca imanza zitabera ni byo bituma ubwami bwawe bukomera.+ Uhora ugaragaza urukundo rudahemuka kandi uri uwo kwizerwa.+ 15  Yehova, abantu bagira ibyishimo ni abagusingiza barangurura amajwi y’ibyishimo.+ Bakomeza kugenda bamurikiwe n’urumuri rwawe. 16  Bishimira izina ryawe bukarinda bwira,Kandi gukiranuka kwawe ni ko gutuma bahabwa icyubahiro, 17  Kuko ari wowe utuma abantu bawe bagira imbaraga kandi bakubahwa.+ Kuba twemerwa nawe ni byo bituma turushaho kugira imbaraga.+ 18  Yehova ni we waduhaye ingabo idukingira,Kandi ni we waduhaye umwami wacu.+ 19  Icyo gihe wabwiriye indahemuka zawe mu iyerekwa uti: “Nahaye imbaraga umuntu w’intwari.+ Nahesheje icyubahiro uwatoranyijwe.+ 20  Nabonye umugaragu wanjye Dawidi,+Kandi namusutseho amavuta yanjye yera.+ 21  Nzamushyigikira,+Muhe imbaraga. 22  Nta mwanzi uzamutegeka,Ngo ajye amwaka amaturo, kandi nta munyabyaha uzamukandamiza.+ 23  Abanzi be nzabamenagura na we abyirebera,+Kandi abamwanga cyane nzabatsinda.+ 24  Nzamugaragariza urukundo rudahemuka mubere uwizerwa,+Kandi nzatuma agira imbaraga nyinshi mbikoreye izina ryanjye. 25  Nzamuha ububasha bwo gutegeka inyanja,Muhe n’ububasha bwo gutegeka inzuzi.+ 26  Azambwira ati: ‘uri Papa. Uri Imana yanjye n’Igitare mpungiramo nkabona umutekano.’+ 27  Nanjye nzamugira nk’umwana wanjye w’imfura abe umuntu ukomeye cyane,+Kuruta abami bose bo ku isi.+ 28  Nzakomeza kumugaragariza urukundo rudahemuka kugeza iteka ryose,+Kandi nzubahiriza isezerano nagiranye na we.+ 29  Nzatuma abamukomokaho bahoraho iteka ryose,Kandi nzatuma ubwami bwe buhoraho nk’uko ijuru rihoraho.+ 30  Abana be nibareka kunyumvira,Ntibakurikize amategeko yanjye, 31  Bakarenga ku mabwiriza yanjye,Kandi ntibumvire ibyo nabategetse, 32  Nzafata inkoni mbahanire kutumvira kwabo,+Mbakubite mbaziza ikosa ryabo. 33  Ariko we sinzareka kumugaragariza urukundo rudahemuka,+Kandi ibyo nagusezeranyije nzabikora. 34  Sinzica isezerano ryanjye,+Cyangwa ngo mpindure ibyo navuze.+ 35  Njyewe ubwanjye nararahiye,Kandi sinzisubiraho kuko ndi Imana yera. Sinzabeshya Dawidi.+ 36  Abamukomokaho bazahoraho iteka ryose.+ Ubwami bwe buzahoraho nk’uko izuba rihoraho.+ 37  Buzahoraho iteka nk’uko ukwezi guhoraho,Kukaba kumeze nk’umuhamya wizerwa mu kirere.” (Sela) 38  Ariko wowe Mana wataye uwo wasutseho amavuta,+Kandi waramurakariye cyane. 39  Wirengagije isezerano wagiranye n’umugaragu wawe,Kandi wanduje ikamba rye urijugunya hasi ku butaka. 40  Washenye inkuta ze z’amabuye,Maze amazu ye y’imitamenwa uyahindura amatongo. 41  Abahisi n’abagenzi bose baramusahuye,Kandi abaturanyi be bahora bamutuka.+ 42  Watumye abanzi be batsinda,+Utuma abamwanga bose bishima. 43  Nanone watumye inkota ye itagira icyo imumarira,Utuma atsindwa ku rugamba. 44  Wamwambuye icyubahiro,Utuma adakomeza gutegeka. 45  Watumye asaza vuba,Kandi watumye akorwa n’isoni. (Sela) 46  Yehova, uzakomeza kutwirengagiza ugeze ryari? Ese uzageza iteka ryose?+ Ese uzakomeza kuturakarira cyane? 47  Ibuka ukuntu ubuzima bwanjye ari bugufi.+ Ese abantu bose wabaremye nta ntego ufite? 48  Ni uwuhe muntu ushobora gukomeza kubaho ntapfe?+ Ni nde muntu ushobora kwikiza kugira ngo adapfa? (Sela) 49  Yehova, bya bikorwa byawe bya kera bigaragaza urukundo rwawe rudahemuka biri he? Bya bindi warahiye ko uzakorera Dawidi ukurikije ubudahemuka bwawe?+ 50  Yehova ibuka ukuntu abagaragu bawe bahora batukwa,N’ukuntu nihanganira ibitutsi abantu bose bantuka. 51  Yehova, wibuke ibitutsi by’abanzi bawe. Wibuke ukuntu batuka uwo wasutseho amavuta aho ajya hose. 52  Yehova nasingizwe kugeza iteka ryose. Amen! Amen!+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni igihe imiyaga ikaze iba iri guhuha mu mazi, maze amazi akagenda yinaga hejuru.
Bishobora kuba byerekeza kuri Egiputa cyangwa kuri Farawo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.