Zaburi 41:1-13
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
41 Ugira ibyishimo ni uwita ku woroheje.+
Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza.
2 Yehova ubwe azamurinda atume akomeza kubaho.
Azaba mu isi yishimye.+
Imana ntizemera ko abanzi be bamukorera ibyo bashaka.+
3 Yehova azamwiyegamiza igihe azaba ari ku buriri arwariyeho.+
Ni we uzamwitaho igihe azaba ari ku buriri bwe arwaye.
4 Naravuze nti: “Yehova, ungirire neza.+
Nagucumuyeho+ ariko mbabarira unkize.”+
5 Abanzi banjye bamvugaho ibibi bati:
“Azapfa ryari ngo yibagirane?”
6 Niyo hagize umwe muri bo uza kunsura, aba andyarya,Anshakishaho ibibi ajya kuvuga,Hanyuma yasohoka akajya kubikwirakwiza hanze.
7 Abanyanga bose bishyira hamwe bakongorerana.
Bacura imigambi yo kungirira nabi, bakavuga bati:
8 “Ibyago byamugezeho.
Ubwo aryamye hasi ntazongera kwegura umutwe.”+
9 Ndetse n’umuntu twari tubanye amahoro, uwo niringiraga,+Wajyaga arya ku byokurya byanjye, ni we wampindutse.*+
10 Ariko wowe Yehova, ungirire neza umpagurutse,Kugira ngo mbishyure ibibi bankoreye.
11 Nutemera ko umwanzi wanjye anyishima hejuru,Ni byo bizanyereka ko unkunda.+
12 Uranshyigikira kuko ndi indahemuka.+
Nzi neza ko uzakomeza kunkunda kugeza iteka ryose.+
13 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose.+
Amen! Amen!
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni we wambanguriye agatsinsino.”