Zaburi 54:1-7

  • Isengesho ry’umuntu ukikijwe n’abanzi usenga asaba gutabarwa

    • ‘Imana ni yo imfasha’ (4)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. Masikili.* Ni Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe abantu b’i Zifu bajyaga kwa Sawuli bakamubwira bati: “Dawidi yihishe iwacu.” 54  Mana, nkiza ubigiriye izina ryawe,Kandi umburanire ukoresheje imbaraga zawe.   Mana, umva isengesho ryanjye,Utege amatwi ibyo nkubwira,   Kuko hari abanzi bahagurukiye kundwanya,Hakaba n’abagome bashaka kunyica. Ntibubaha Imana. (Sela.)   Dore Imana ni yo imfasha.Yehova ari kumwe n’abanshyigikira.   Abanzi banjye azabishyura ibibi bakoze.Mana yanjye barimbure nk’uko wabisezeranyije.   Nzagutambira igitambo mbikuye ku mutima. Yehova, nzasingiza izina ryawe kuko ari byo byiza.   Ni wowe unkiza ibyago byose,Kandi nibonera ukuntu abanzi banjye batsindwa.

Ibisobanuro ahagana hasi