Zaburi 99:1-9
99 Yehova yabaye Umwami.+ Abantu nibagire ubwoba.
Yicaye ku ntebe y’ubwami hejuru* y’abakerubi.+ Isi ninyeganyege.
2 Yehova arakomeye muri Siyoni,Kandi asumba abantu bose.+
3 Nibasingize izina ryawe rikomeye,+Kuko riteye ubwoba kandi ari iryera.
4 Uri umwami ukomeye kandi ukunda ubutabera.+
Ni wowe washyizeho amahame akiranuka.
Ni wowe watumye abakomoka kuri Yakobo bamenya ibikwiriye kandi bikiranuka.+
5 Musingize Yehova Imana yacu+ kandi mupfukame imbere ye.*+
Ni Imana yera.+
6 Mose na Aroni bari bamwe mu batambyi be.+
Samweli yari umwe mu bamusengaga bavuga izina rye.+
Basengaga Yehova,Maze na we akabasubiza.+
7 Yavuganaga na bo ari mu nkingi y’igicu,+Kandi bumviraga inama n’amabwiriza yabahaga.+
8 Yehova Mana yacu, warabasubizaga.+
Wababereye Imana ibabarira,+Ariko wabahaniraga ibyaha byabo.+
9 Nimusingize Yehova Imana yacu.+
Mupfukame imbere y’umusozi we wera,+Kuko Yehova Imana yacu ari uwera.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Hagati.”
^ Cyangwa “imbere y’intebe y’ibirenge bye.”