Zaburi 133:1-3
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni indirimbo ya Dawidi.
133 Mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishijeKo abavandimwe babana bunze ubumwe!+
2 Bimeze nk’amavuta meza,Asukwa ku mutwe,+Agatembera mu bwanwa bwa Aroni,+Akagera ku ikora ry’imyenda ye.
3 Bimeze nk’ikime cyo kuri Herumoni,+Kimanukira ku misozi ya Siyoni.+
Aho ni ho Yehova yategetse ko haba umugisha,Ni ukuvuga ubuzima bw’iteka.