Zaburi 101:1-8
Indirimbo ya Dawidi.
101 Nzaririmba mvuge iby’urukundo rudahemuka n’ubutabera.
Yehova, nzakuririmbira ngusingiza.
2 Nzagaragaza ubwenge mu byo nkora kandi mbe inyangamugayo.
Mana uzamfasha ryari?
Nzakomeza kuba indahemuka+ n’igihe nzaba ndi mu nzu yanjye.
3 Sinzigera ndeba ikintu icyo ari cyo cyose kitagira umumaro.
Nanga ibikorwa by’abantu babi.+
Abantu nk’abo ndabirinda.
4 Nta gahunda ngirana n’abantu bafite ubugome mu mitima yabo.
Sinihanganira ibibi.
5 Umuntu wese usebya mugenzi we rwihishwa,+Nzamucecekesha.
Umuntu wese wibona kandi wirataSinzamwihanganira.
6 Abo mpa agaciro ni abantu bakubera indahemuka.
Abo ni bo tuzaturana.
Umuntu w’inyangamugayo ni we uzankorera.
7 Nta muntu ukora iby’uburiganya uzaba mu nzu yanjye,Kandi nta muntu ubeshya uzaza imbere yanjye.
8 Buri gitondo nzajya ncecekesha ababi bose bo mu isi,Kugira ngo ndimbure inkozi z’ibibi zose nzikure mu mujyi wa Yehova.+