Zaburi 121:1-8
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
121 Nubuye amaso ndeba ku misozi,+Maze ndavuga nti: “Ni nde uzantabara?”
2 Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi,Ni we uzantabara.+
3 Ntazemera ko unyerera.+
Ukurinda ntazigera asinzira.
4 Urinda Isirayeli,Ntazagira ibitotsi cyangwa ngo asinzire.+
5 Yehova ni we ukurinda.
Yehova akurinda+ ari iburyo bwawe.+
6 Nta kintu kibi kizakubaho ku manywa,+Cyangwa ngo kikubeho nijoro.*+
7 Yehova azakurinda ibikugirira nabi.+
Azarinda ubuzima bwawe.+
8 Yehova azakurinda mu byo ukora byose,Uhereye ubu ukageza iteka ryose.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “izuba ntirizakwica ku manywa n’ukwezi ntikuzakugirira nabi nijoro.”