Zaburi 47:1-9

  • Imana ni Umwami w’isi yose

    • ‘Yehova ateye ubwoba’ (2)

    • Nimusingize Imana (6, 7)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora.+ 47  Bantu mwese nimukome amashyi. Nimusingize Imana murangurura amajwi y’ibyishimo yo gutsinda,  2  Kuko Yehova, we Usumbabyose, ateye ubwoba.+ Ni Umwami ukomeye utegeka isi yose.+  3  Azatuma dutsinda abantu bo mu isi,Kandi azabaduha tubayobore.+  4  Adutoranyiriza umurage,*+Uhesha ishema Yakobo, uwo yakunze.+ (Sela)  5  Imana yaje abantu barimo barangurura amajwi y’ibyishimo. Yehova yaje abantu bari kuvuza impanda.*  6  Nimusingize Imana muririmba, nimuyisingize. Nimusingize Umwami wacu muririmba. Nimumusingize,  7  Kuko ari Umwami w’isi yose.+ Nimumusingize muririmba kandi mugaragaze ubwenge.  8  Imana yabaye umwami w’isi yose.+ Imana yicaye ku ntebe yayo yera y’ubwami.  9  Abayobozi b’abantu bateraniye hamweN’abantu b’Imana ya Aburahamu,Kuko abategetsi b’isi ari ab’Imana. Imana ifite icyubahiro cyinshi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
^ Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.