Zaburi 142:1-7
Masikili.* Isengesho rya Dawidi igihe yari mu buvumo.+
142 Ndangurura ijwi ngatabaza Yehova.+
Ndangura ijwi ngatakambira Yehova, musaba ngo angirire neza.
2 Mubwira ibintu byose bimpangayikishije,Nkamubwira ibibazo byanjye byose.+
3 Mana, iyo nacitse intege,Ndagusenga.+
Bantega imitego mu nzira nyuramo,Ariko ni wowe uzi aho nkwiriye kunyura.
4 Itegereze iburyo bwanjye,Urabona ko nta muntu n’umwe ukinyitayeho.+
Nta hantu nahungira.+
Nta muntu numwe umpangayikiye.
5 Yehova, ndakwinginze mfasha.
Ni wowe mbwira nti: “Uri ubuhungiro bwanjye,+Kandi mu buzima bwanjye, ni wowe wenyine mfite.”
6 Umva ijwi ryo kwinginga kwanjye,Kuko mfite imbaraga nke cyane.
Nkiza abantoteza,+Kuko bandusha imbaraga.
7 Meze nk’umuntu uri muri gereza.
Nkuramo kugira ngo nsingize izina ryawe.
Abakiranutsi nibankikize,Kuko ungirira neza.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.