Zaburi 16:1-11

  • Yehova ni we Soko y’ibyiza byose

    • ‘Yehova ni we nkesha ibyo mfite byose’ (5)

    • “Nijoro umutima wanjye urankosora” (7)

    • ‘Yehova ari iburyo bwanjye’ (8)

    • ‘Ntuzandekera mu Mva’ (10)

Zaburi* ya Dawidi. 16  Mana, undinde kuko ari wowe nahungiyeho.+   Nabwiye Yehova nti: “Uri Yehova kandi ibyiza byose mfite ni wowe wabimpaye.   Abantu bo mu isi bakora ibyiza* ni bo nishimira cyane. Ni na bo bakwiriye kubahwa.”+   Abakorera izindi mana bikururira imibabaro myinshi.+ Sinzasukira izo mana ituro ry’amaraso,Kandi sinzigera mvuga amazina yazo.+   Yehova, ibyo mfite byose ni wowe mbikesha.*+ Ni wowe wuzuza ibyokunywa mu gikombe cyanjye.+ Urinda umurage wanjye.   Ahantu nahawe ni heza. Rwose umugabane wanjye uranshimishije.+   Nzasingiza Yehova we ungira inama.+ Ndetse na nijoro umutima wanjye* urankosora.+   Yehova ahora imbere yanjye iteka.+ Kubera ko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.+   Ni cyo gituma ngira ibyishimo, kandi ngahora nezerewe. Numva mfite umutekano. 10  Nzi ko utazandekera mu Mva.*+ Ntuzemera ko indahemuka yawe iguma mu rwobo.*+ 11  Ni wowe umenyesha inzira y’ubuzima.+ Aho uri* haba ibyishimo byinshi.+ Umuntu uri mu kuboko kwawe kw’iburyo ahorana ibyishimo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Mikitamu.” Bishobora kuba bisobanura “inyandiko.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Mikitamu.”
Cyangwa “abera bari mu isi.”
Cyangwa “ni wowe mugabane n’umurage wanjye.”
Cyangwa “ibitekerezo by’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibora.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu maso hawe.”