Zaburi 97:1-12

  • Yehova asumba izindi mana zose

    • “Yehova yabaye Umwami!” (1)

    • Kunda Yehova, wange ibibi (10)

    • Urumuri rwamurikiye abakiranutsi (11)

97  Yehova yabaye Umwami! Isi niyishime, Ibirwa byose binezerwe.   Ibicu n’umwijima mwinshi cyane biramukikije.Ni umutegetsi ukiranuka kandi uca imanza zitabera.   Umuriro ugenda imbere ye,Ugatwika abanzi be bari impande zose.   Imirabyo ye yamurikiye ubutaka,Isi ibibonye iranyeganyega.   Imisozi yashongeye imbere ya Yehova,Ishongera imbere y’Umwami w’isi yose.   Ijuru rivuga ibyo gukiranuka kwe,N’abantu bose babona icyubahiro cye.   Abasenga igishushanyo kibajwe bose bakorwe n’isoni.Abo ni bo biratana imana zitagira umumaro. Ibyitwa imana byose nibimusenge.   Yehova, Siyoni irabyumva ikishima,Imijyi y’u Buyuda na yo ikanezerwa,Bitewe n’imanza uca,   Kuko wowe Yehova uri Isumbabyose mu isi yose.Uri hejuru cyane usumba izindi mana zose. 10  Mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi. Arinda indahemuka ze.Arazikiza akazikura mu maboko y’ababi. 11  Urumuri rwamurikiye abakiranutsi,Kandi abakora ibyiza bagize ibyishimo. 12  Mwa bakiranutsi mwe, nimwishime kubera Yehova,Kandi mushime izina rye ryera.

Ibisobanuro ahagana hasi