Zaburi 138:1-8

  • Imana irakomeye ariko itwitaho

    • ‘Naragusenze, uransubiza’ (3)

    • ‘N’iyo ngeze mu byago, urankiza’ (7)

Zaburi ya Dawidi. 138  Mana nzagusingiza n’umutima wanjye wose. Nzagusingiza,*Ndirimba imbere y’izindi mana.   Nzapfukama nerekeye urusengero rwawe rwera,Kandi nzasingiza izina ryawe,Bitewe n’uko ugira urukundo rudahemuka kandi ukaba uri uwizerwa. Wagaragaje ko izina ryawe n’ibyo wasezeranyije biruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose.   Igihe nagusengaga waranshubije.Wampaye imbaraga utuma ngira ubutwari.   Yehova, abami bo mu isi bose bazagusingiza,Kuko bazaba barumvise amasezerano yawe.   Yehova, bazaririmba bavuga ibikorwa byawe,Kuko wowe Yehova, icyubahiro cyawe ari cyinshi.   Nubwo Yehova akomeye, yita ku bantu bicisha bugufi,Ariko abishyira hejuru ntiyemera ko baba inshuti ze.   N’iyo naba ngeze mu byago, nzi ko uzakomeza kundinda. Uzakoresha imbaraga zawe urwanye abanzi banjye barakaye,Kandi uzankiza ukoresheje ukuboko kwawe kw’iburyo.   Yehova nzi ko uzasohoza ibintu byose unyifuriza. Yehova, urukundo rwawe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.Ntutererane abantu bawe waremye.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Nzasuzugura izindi mana, abe ari wowe ncurangira.”