Zaburi 18:1-50
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni zaburi ya Dawidi umugaragu wa Yehova. Yabwiye Yehova amagambo y’iyi ndirimbo igihe Yehova yamukizaga abanzi be bose, akamukiza na Sawuli. Yaravuze ati:
18 Yehova, wowe mbaraga zanjye, ndagukunda.
2 Yehova ni wowe gitare cyanjye n’ubuhungiro bwanjye kandi ni wowe Mukiza wanjye.
Mana yanjye uri igitare cyanjye, nzajya nguhungiraho.Uri ingabo inkingira n’umukiza wanjye ufite imbaraga. Ni wowe mpungiraho nkumva mfite umutekano.
3 Yehova ni wowe nsenga kuko ari wowe ukwiriye gusingizwa,Kandi uzankiza abanzi banjye.
4 Ni nkaho urupfu rwari rwanzirikishije imigozi yarwo.Abantu benshi babi banyiroshyeho nk’umwuzure maze bantera ubwoba.
5 Imva na yo ni nkaho yari yanzirikishije imigozi yayo,Imitego y’urupfu ikambuza amahoro.
6 Yehova mu byago byanjye nakomeje kugutakambira,Nkomeza kugutabaza kuko uri Imana yanjye.
Wumvise ijwi ryanjye uri mu rusengero rwawe.Naragutabaje uranyumva.
7 Nuko isi itangira kunyeganyega,Imisozi irahungabana,Kandi ikomeza gutigita, kubera ko wari warakaye.
8 Wararakaye cyane mu mazuru yawe havamo umwotsi,No mu kanwa kawe havamo umuriro,Kandi imbere yawe haturuka amakara yaka cyane.
9 Mana wigije hasi ijuru maze uramanuka,Kandi umwijima mwinshi cyane wari munsi y’ibirenge byawe.
10 Waje uguruka ugendera ku mukerubi,
Uza wihuta cyane uri ku mababa y’umumarayika.*
11 Wihishe mu mwijima,Uwizengurutsaho, uwugira nk’aho kugama,Hari ibicu bifatanye kandi byijimye, byuzuye amazi.
12 Mu mucyo wari imbere yawe,Hari hari urubura n’amakara biri kunyura mu bicu.
13 Hanyuma utangira kuvuga mu ijwi rihinda nk’inkuba uri mu ijuru.Yehova Mana Isumbabyose, wumvikanishije ijwi ryawe,Kandi hagwa urubura n’amakara yaka cyane.
14 Warashe imyambi ku banzi banjye urabatatanya.Wabateje imirabyo maze bayoberwa icyo bakora.
15 Yehova, imigezi yarakamye,N’imfatiro z’ubutaka ziragaragara,Bitewe no gucyaha kwawe n’uburakari bwawe bwinshi.
16 Warambuye ukuboko kwawe uri mu ijuru uramfata,Unkura mu mazi maremare.
17 Wankijije umwanzi wanjye ukomeye,Unkiza n’abanyanga, bandushaga imbaraga.
18 Bandwanyaga ndi mu byago,Ariko wowe Yehova waramfashije.
19 Wanjyanye ahantu hari umutekano,Urankiza kuko wari unyishimiye.
20 Yehova umpa imigisha ukurikije gukiranuka kwanjye,Umpembera ko ndi inyangamugayo.
21 Yehova nakomeje kukumvira,Kandi sinakoze icyaha cyo kukureka.
22 Nkomeza kwibuka amategeko yawe yose,Sinzirengagiza amabwiriza yawe.
23 Nzaba inyangamugayo,Kandi nzirinda gukora icyaha.
24 Yehova umpembere ko ndi umukiranutsi,Kandi nawe urabizi ko ndi inyangamugayo.
25 Ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka,Kandi ku muntu w’inyangamugayo, uzaba inyangamugayo.
26 Ku muntu utanduye, uzigaragaza ko utanduye,Ariko umuntu w’indyarya, uzamwereka ko umurusha ubwenge.
27 Ukiza aboroheje,*Ariko abishyira hejuru ukabacisha bugufi.
28 Yehova, ni wowe rumuri rwanjye.Mana yanjye, ni wowe umurikira mu mwijima.
29 Uramfasha nkirukana agatsiko k’abambuzi.Mana, imbaraga zawe ni zo zituma nshobora kurira urukuta.
30 Mana y’ukuri, ibyo ukora byose biratunganye.Yehova ijambo ryawe na ryo riratunganye.
Abaguhungiraho bose ubabera ingabo ibakingira.
31 Yehova nta yindi Mana imeze nkawe.
Mana ni wowe gitare cyacu.
32 Mana y’ukuri ni wowe umpa imbaraga,Kandi ni wowe uzantunganyiriza inzira nyuramo.
33 Utuma nsimbuka nk’impala,Kandi ni wowe utuma nkomeza guhagarara ahantu harehare hacuramye cyane.
34 Ni wowe unyigisha kurwana.Amaboko yanjye ashobora kugonda umuheto w’umuringa.
35 Unkiza ukoresheje ingabo yawe,Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuranshyigikira.Kuba wicisha bugufi ni byo bituma mba umuntu ukomeye.
36 Aho nyura wahagize hagari.Ibirenge byanjye ntibizanyerera.
37 Nzakurikira abanzi banjye mbafate,Kandi sinzagaruka ntabamazeho.
38 Nzabamenagura ku buryo batazashobora guhaguruka.Nzabatsinda.
39 Uzampa imbaraga kugira ngo ndwane urugamba.Abanzi banjye uzabatsinda.
40 Uzatuma abanzi banjye bampunga.Nzamaraho abanyanga bose.
41 Baratabaza ariko nta wushobora kubakiza.Yehova, niyo bagutabaje ntubasubiza.
42 Nzabahonda banoge bamere nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga.Nzabajugunya nk’ibyondo byo mu muhanda.
43 Uzankiza abantu bahora banshakaho amakosa.
Uzangira umuyobozi w’ibihugu.
Abantu ntigeze kumenya bazankorera.
44 Ibintu bike gusa bazanyumvaho, bizatuma banyumvira.Abanyamahanga bazaza imbere yanjye bafite ubwoba bwinshi.
45 Abanyamahanga bazacika intege,Basohoke aho bari bihishe, batitira kubera ubwoba.
46 Yehova, uri Imana nzima. Singizwa wowe gitare cyanjye.
Mana yanjye, uhabwe ikuzo kuko uri umukiza wanjye.
47 Mana y’ukuri, ni wowe uhana abanzi banjye.Utuma abantu banyubaha.
48 Mana, unkiza abanzi banjye barakaye.Unshyira hejuru, ukankiza abangabaho ibitero,Kandi ukandinda abanyarugomo.
49 Yehova, ni yo mpamvu nzagusingiza ndi mu bantu bo mu bihugu byinshi,Kandi nzakuririmbira nsingiza izina ryawe.
50 Ukorera umwami washyizeho ibikorwa bikomeye byo kumukiza.Ugaragariza urukundo rudahemuka uwo wasutseho amavuta,Urugaragariza Dawidi n’abamukomokaho kugeza iteka ryose.