Zaburi 56:1-13
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Inuma icecetse ya kure.” Mikitamu.* Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe Abafilisitiya bamufatiraga i Gati.
56 Mana, ungirire neza kuko abantu banyibasiye.
Barandwanya bukarinda bwira, bagakomeza kunkandamiza.
2 Abanzi banjye bakomeza kungirira nabi bukarinda bwira.Hari benshi bishyira hejuru bakandwanya.
3 Ariko igihe cyose mfite ubwoba, ndakwiringira.
4 Nzasingiza Imana kubera amasezerano yayo.Imana ni yo niringiye, sinzatinya.
Umuntu yantwara iki?
5 Banteza ibibazo bukarinda bwira.Nta kindi batekereza uretse kungirira nabi.
6 Barihisha kugira ngo bangabeho ibitero.Bakomeza kungenzura,Bashaka kunyica.
7 Mana, ubange bitewe n’ibikorwa byabo bibi.
Urakarire abo bantu ubarimbure.
8 Uzi ibibazo nahuye na byo mpunga.
Ushyire amarira yanjye mu gafuka kawe k’uruhu.
Imibabaro yanjye yose wayanditse mu gitabo cyawe.
9 Umunsi nzagutabaza ngo umfashe, abanzi banjye bazahunga.
Nizeye ntashidikanya ko unshyigikiye.
10 Nzasingiza Imana kubera amasezerano yayo.Nzasingiza Yehova kubera ibyo yasezeranyije.
11 Imana ni yo niringiye, sinzatinya.
Umuntu yantwara iki?
12 Mana, hari ibintu nagusezeranyije ngomba gusohoza.Nzagutura ibitambo kugira ngo ngushimire,
13 Kuko wankijije urupfu,Kandi ugatuma nkomera,Kugira ngo nkomeze kubaho kandi ngukorere.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.