Zaburi 113:1-9

  • Imana iri hejuru ariko izamura uworoheje

    • Izina rya Yehova nirisingizwe iteka (2)

    • Imana irunama ikareba hasi (6)

113  Nimusingize Yah!* Mwa bagaragu ba Yehova mwe, nimumusingize.Nimusingize izina rya Yehova.   Izina rya Yehova nirisingizwe,Uhereye none kugeza iteka ryose.   Izina rya Yehova rikwiriye gusingizwa,Uhereye aho izuba rirasira kugeza aho rirengera.   Yehova ari hejuru, asumba isi yose.Afite icyubahiro cyinshi gisumba icy’ijuru.   Ni nde uhwanye na Yehova Imana yacu,We utuye* hejuru cyane?   Arunama kugira ngo arebe ijuru n’isi.   Azamura uworoheje amukuye mu mukungugu. Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,   Kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye,Abakomeye bo mu bantu be.   Atuma umugore utabyara agira abana,Akaba umubyeyi wishimye. Nimusingize Yah!

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Haleluya.” Yah ni impine y’izina Yehova.
Cyangwa “wicaye ku ntebe y’Ubwami.”