Zaburi 26:1-12

  • Nzakomeza kuba indahemuka

    • “Yehova, nsuzuma” (2)

    • Nzirinda inshuti mbi (4, 5)

    • ‘Nzazenguruka igicaniro cy’Imana’ (6)

Zaburi ya Dawidi. 26  Yehova, ngenzura, kuko nakomeje kuba indahemuka.Yehova, narakwiringiye mu buryo bwuzuye.   Yehova, nsuzuma kandi ungerageze.Utunganye ibitekerezo byanjye n’umutima wanjye.   Kuko mpora ntekereza ku rukundo rwawe rudahemuka,Kandi nkora ibyo ushaka.   Sinifatanya n’indyarya,Kandi nirinda abahisha abo bari bo.   Nanze kugendana n’abakora ibibi,Kandi sinifatanya n’abantu babi.   Nzakaraba ibiganza byanjye ngaragaza ko nta cyaha mfite.Yehova, nzazenguruka igicaniro cyawe ngusenga,   Kugira ngo ndangurure ijwi ngushimira,Kandi namamaze imirimo yawe yose itangaje.   Yehova, nkunda inzu utuyemo.Ni ahantu hagaragaza gukomera kwawe.   Ntundimburane n’abanyabyaha,Kandi ntundimburane n’abanyarugomo,* 10  Bakora ibikorwa biteye isoni,Kandi bakarya ruswa. 11  Ariko njyewe, nzakomeza kuba indahemuka. Nkiza kandi ungirire neza. 12  Mpagaze ahantu hari umutekano.Nzasingiza Yehova ndi mu iteraniro ry’abantu benshi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abantu bamena amaraso.”