Zaburi 66:1-20

  • Imirimo y’Imana iteye ubwoba

    • “Nimuze murebe ibyo Imana yakoze” (5)

    • “Nzasohoza ibyo nagusezeranyije” (13)

    • Imana yumva amasengesho (18-20)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo. 66  Mwebwe mwese abatuye ku isi, nimurangurure amajwi y’ibyishimo musingiza Imana.   Muririmbe musingiza izina ryayo rihebuje. Nimuyisingize kandi muyiheshe icyubahiro.   Mubwire Imana muti: “Mbega ukuntu imirimo yawe iteye ubwoba! Abanzi bawe bazaza aho uri batinya,Bitewe n’imbaraga zawe nyinshi.   Abo mu isi bose bazakunamira,Kandi bazagusingiza baririmba,Basingize izina ryawe.” (Sela.)   Nimuze murebe ibyo Imana yakoze, Ibyo ikorera abantu biteye ubwoba.   Inyanja yayihinduye ubutaka bwumutse.Ba sogokuruza bambutse uruzi n’amaguru. Aho ni ho twatangiriye kwishima kubera ibyo Imana yadukoreye.   Itegekesha ububasha bwayo iteka ryose. Ihora ireba abatuye isi. Abanga kumva ntibakishyire hejuru. (Sela.)   Mwa bantu mwe, mushime Imana yacu,Kandi murangurure amajwi muyisingiza.   Ituma dukomeza kubaho,Kandi ntiyemera ko tunyerera ngo tugwe. 10  Mana, waratugenzuye.Waradutunganyije nk’uko batunganya ifeza. 11  Watugushije mu mutego w’abahigi.Watwikoreje imitwaro iremereye. 12  Wemeye ko abantu batugenda hejuru.Twanyuze mu muriro no mu mazi,Hanyuma ubituvanamo utujyana ahantu heza, twumva turahumurijwe. 13  Nzaza mu nzu yawe nzanye igitambo gitwikwa n’umuriro.Nzasohoza ibyo nagusezeranyije byose, 14  Ibyo njyewe ubwanjye nivugiye.Nabigusezeranyije igihe nari ndi mu bibazo byinshi. 15  Nzagutambira ibitambo by’amatungo abyibushye bitwikwa n’umuriro,Ngutambire ibitambo by’amapfizi y’intama. Nzagutambira ibimasa n’amasekurume y’ihene. (Sela.) 16  Mwese abatinya Imana, nimuze mutege amatwi mbabwireIbyo yankoreye. 17  Nasenze Imana nyitabaza,Kandi nkoresha ururimi rwanjye nyisingiza. 18  Iyo nza kuba naratekereje ikintu kibi mu mutima wanjye,Yehova ntiyari kunyumva. 19  Ariko yaranyumvise,Kandi yita ku isengesho ryanjye. 20  Imana nisingizwe kuko itirengagije isengesho ryanjye,Kandi ntiyaretse kungaragariza urukundo rudahemuka.

Ibisobanuro ahagana hasi