Zaburi 106:1-48
106 Nimusingize Yah!*
Mushimire Yehova kuko ari mwiza,+Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.+
2 Ni nde wabasha kuvuga mu buryo bwuzuye imirimo ikomeye Yehova yakoze,Cyangwa ngo atangaze ibikorwa bye byose bituma asingizwa?+
3 Abagira ibyishimo ni abagaragaza ubutabera,Buri gihe bagakora ibikwiriye.+
4 Yehova, nugirira neza abagaragu bawe nanjye uzanyibuke,+Unyiteho kandi unkize,
5 Kugira ngo nzishimire ineza ugaragariza abo watoranyije,+Nishimane n’abantu bawe,Kandi nterwe ishema no kugusingiza ndi hamwe n’abo wagize umurage wawe.
6 Twakoze ibyaha nka ba sogokuruza.+
Twarakosheje, twakoze ibibi.+
7 Igihe ba sogokuruza bari muri Egiputa, ntibishimiye imirimo yawe itangaje.
Ntibibutse ko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi.
Ahubwo bageze ku Nyanja Itukura barigometse.+
8 Ariko yarabakijije abikoreye izina rye,+Kugira ngo amenyekanishe ko akomeye.+
9 Yacyashye Inyanja Itukura irakama,Anyuza abantu be hasi mu nyanja nk’ubanyujije mu butayu.+
10 Yabakijije abanzi babo,+Abakura mu maboko y’ababangaga.+
11 Amazi yarengeye abanzi babo,Ntihagira n’umwe muri bo urokoka.+
12 Hanyuma bizera isezerano rye,+Batangira kuririmba bamusingiza.+
13 Ariko bahise bibagirwa ibyo yakoze,+Ntibategereza ngo ababwire icyo bakora.
14 Bageze mu butayu bagira ibyifuzo bishingiye ku bwikunde,+Bageragereza Imana mu butayu.+
15 Yabahaye ibyo bayisabye,Ariko ibateza indwara itera kunanuka.+
16 Bari mu nkambi batangiye kugirira Mose ishyari,Ndetse barigirira na Aroni,+ uwera wa Yehova.+
17 Nuko isi irasama imira Datani,Kandi itwikira abantu bose bari kumwe na Abiramu.+
18 Umuriro waka aho bari bateraniye,Maze utwika abantu babi.+
19 Nanone igihe bari i Horebu bakoze ikimasa,Nuko bunamira ikimasa bacuze.+
20 Aho kumpesha icyubahiro nkwiriye,Batangiye gusenga igishushanyo cy’ikimasa, kirisha ubwatsi.+
21 Bibagiwe Imana,+ ari yo Mukiza wabo,Wakoreye ibintu bitangaje muri Egiputa,+
22 Agakorera imirimo itangaje mu gihugu cya Hamu,+Agakora n’ibintu biteye ubwoba ku Nyanja Itukura.+
23 Yari agiye gutanga itegeko ryo kubarimbura,Ariko Mose, uwo yatoranyije, aramubuza,Bituma atarakara cyane ngo abarimbure.+
24 Nyuma yaho basuzuguye igihugu cyiza,+Ntibizera isezerano rye.+
25 Bakomeje kwitotombera mu mahema yabo,+Ntibumvira ijwi rya Yehova.+
26 Nuko ararahira,Avuga ko azabatsinda mu butayu,+
27 Agatuma ababakomokaho bapfira mu bindi bihugu,Kandi akabatatanyiriza mu bihugu binyuranye.+
28 Batangiye gusenga Bayali y’i Pewori+No kurya ku bitambo byatambirwaga abapfuye.*
29 Baramurakaje bitewe n’ibikorwa byabo,+Maze icyorezo kirabibasira.+
30 Ariko igihe Finehasi yahagurukaga akagira icyo akora,Icyo cyorezo cyarahagaze.+
31 Ibyo byatumye Imana ibona ko ari umukiranutsi,Uko ibihe byagiye bikurikirana kugeza iteka ryose.+
32 Nanone barakaje Imana bari ku mazi y’i Meriba,*Bituma Mose ahura n’ibibazo ari bo babiteye.+
33 Baramurakaje,Maze atangira kuvuga ibyo atatekerejeho.+
34 Ntibarimbuye abantu bo muri ibyo bihugu ngo babamareho+Nk’uko Yehova yari yarabibategetse.+
35 Ahubwo bivanze n’abo bantu,+Batangira kwigana ibikorwa byabo.+
36 Bakomeje gukorera ibigirwamana byabo,+Maze bibabera umutego.+
37 Batambiraga abadayimoniAbahungu babo n’abakobwa babo.+
38 Bakomezaga kumena amaraso y’abantu batakoze icyaha,+Bakamena amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo,Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani,+Maze igihugu cyanduzwa no kumena amaraso.
39 Biyandurishije ibikorwa byabo.
Barahemutse, basenga ibigirwamana.+
40 Nuko Yehova arakarira cyane abantu be,Amaherezo yanga abo yagize umurage we.
41 Ni kenshi yagiye abareka bakigarurirwa n’ibindi bihugu,+Kugira ngo abanzi babo babategeke.+
42 Abanzi babo barabakandamije,Kandi barabategeka.
43 Yagiye abakiza kenshi,+Ariko bakigomeka kandi ntibumvire,+Maze bagacishwa bugufi kubera amakosa yabo.+
44 Icyakora yabonaga ibibazo babaga bahanganye na byo,+Kandi akumva gutabaza kwabo,+
45 Maze akibuka isezerano yagiranye na bo,Akabagirira impuhwe abitewe n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.+
46 Yatumaga ababaga barabajyanye mu bindi bihugu ku ngufu,+Babagirira impuhwe.
47 Yehova Mana yacu, dukize.+
Uduteranyirize hamwe udukuye mu bihugu bitandukanye,+Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,Kandi tugusingize tunezerewe.+
48 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose,+Kandi abantu bose bavuge ngo: “Amen!”*
Nimusingize Yah!*
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “ibitambo byatambirwaga ibigirwamana.”
^ Bisobanura “intonganya.”
^ Cyangwa “bibe bityo.”
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.