Zaburi 106:1-48
106 Nimusingize Yah!*
Mushimire Yehova kuko ari mwiza,Kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.
2 Ni nde wabasha kuvuga mu buryo bwuzuye imirimo ikomeye Yehova yakoze,Cyangwa ngo atangaze ibikorwa bye byose bituma asingizwa?
3 Abagira ibyishimo ni abagaragaza ubutabera,Buri gihe bagakora ibikwiriye.
4 Yehova, nugirira neza abagaragu bawe nanjye uzanyibuke,
Unyiteho kandi unkize,
5 Kugira ngo nzishimire ineza ugaragariza abo watoranyije,Nishimane n’abantu bawe,Kandi nterwe ishema no kugusingiza ndi hamwe n’abo wagize umurage wawe.
6 Twakoze ibyaha nka ba sogokuruza.Twarakosheje, twakoze ibibi.
7 Igihe ba sogokuruza bari muri Egiputa, ntibishimiye imirimo yawe itangaje.
Ntibibutse ko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi.Ahubwo bageze ku Nyanja Itukura barigometse.
8 Ariko yarabakijije abigiriye izina rye,Kugira ngo amenyekanishe ko akomeye.
9 Yacyashye Inyanja Itukura irakama,Anyuza abantu be mu ndiba y’inyanja nk’ubanyujije mu butayu.
10 Yabakijije abanzi babo,Abakura mu maboko y’ababangaga.
11 Amazi yarengeye abanzi babo,Ntihagira n’umwe muri bo urokoka.
12 Hanyuma bizera isezerano rye,Batangira kuririmba bamusingiza.
13 Ariko bahise bibagirwa ibyo yakoze,Ntibategereza ngo ababwire icyo bakora.
14 Bageze mu butayu bagira ibyifuzo bishingiye ku bwikunde,Bageragereza Imana mu butayu.
15 Yabahaye ibyo bayisabye,Ariko ibateza indwara itera kunanuka.
16 Bari mu nkambi batangiye kugirira Mose ishyari,Ndetse barigirira na Aroni, uwera wa Yehova.
17 Nuko isi irasama imira Datani,Kandi itwikira abantu bose bari kumwe na Abiramu.
18 Umuriro waka aho bari bateraniye,Maze utwika abantu babi.
19 Nanone igihe bari i Horebu bakoze ikimasa,Nuko bunamira ikimasa bacuze.
20 Aho kumpesha icyubahiro nkwiriye,Batangiye gusenga igishushanyo cy’ikimasa, kirisha ubwatsi.
21 Bibagiwe Imana, ari yo Mukiza wabo,Wakoreye ibintu bitangaje muri Egiputa,
22 Agakorera imirimo itangaje mu gihugu cya Hamu,Agakora n’ibintu biteye ubwoba ku Nyanja Itukura.
23 Yari agiye gutanga itegeko ryo kubarimbura,Ariko Mose, uwo yatoranyije, aramubuza,Bituma atarakara cyane ngo abarimbure.
24 Nyuma yaho basuzuguye igihugu cyiza,Ntibizera isezerano rye.
25 Bakomeje kwitotombera mu mahema yabo,Ntibumvira ijwi rya Yehova.
26 Nuko ararahira, avugaKo azabatsinda mu butayu,
27 Agatuma ababakomokaho bapfira mu bindi bihugu,Kandi akabatatanyiriza mu bihugu binyuranye.
28 Batangiye gusenga Bayali y’i PeworiNo kurya ku bitambo byatambirwaga abapfuye.*
29 Baramurakaje bitewe n’ibikorwa byabo,Maze icyorezo kirabibasira.
30 Ariko igihe Finehasi yahagurukaga akagira icyo akora,Icyo cyorezo cyarahagaze.
31 Ibyo byatumye Imana ibona ko ari umukiranutsi,Uko ibihe byagiye bikurikirana kugeza iteka ryose.
32 Nanone barakarije Imana ku mazi y’i Meriba,*Bituma Mose ahura n’ibibazo ari bo babiteye.
33 BaramurakajeMaze atangira kuvuga ibyo atatekerejeho,
34 Ntibarimbuye abantu bo muri ibyo bihugu ngo babamarehoNk’uko Yehova yari yarabibategetse.
35 Ahubwo bivanze n’abo bantu,Batangira kwigana ibikorwa byabo.
36 Bakomeje gukorera ibigirwamana byabo,Maze bibabera umutego.
37 Batambiraga abadayimoniAbahungu babo n’abakobwa babo.
38 Bakomezaga kumena amaraso y’abantu batakoze icyaha,Bakamena amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo,Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani,Maze igihugu cyanduzwa no kumena amaraso.
39 Biyandurishije ibikorwa byabo.Barahemutse, basenga ibigirwamana.
40 Nuko Yehova arakarira cyane abantu be,Amaherezo yanga abo yagize umurage we.
41 Ni kenshi yagiye abareka bakigarurirwa n’ibindi bihugu,Kugira ngo abanzi babo babategeke.
42 Abanzi babo barabakandamije,Kandi barabategeka.
43 Yagiye abakiza kenshi,Ariko bakigomeka kandi ntibumvire,Maze bagacishwa bugufi kubera amakosa yabo.
44 Icyakora yabonaga ibibazo babaga bahanganye na byo,Kandi akumva gutabaza kwabo,
45 Maze akibuka isezerano yagiranye na bo,Akabagirira impuhwe abitewe n’urukundo rwe rwinshi rudahemuka.
46 Yatumaga ababaga barabigaruriye,Babagirira impuhwe.
47 Yehova Mana yacu, dukize.Uduteranyirize hamwe udukuye mu bihugu bitandukanye,Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,Kandi tugusingize tunezerewe.
48 Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose,
Kandi abantu bose bavuge ngo: “Amen!”
Nimusingize Yah!
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni impine y’izina Yehova.
^ Cyangwa “ibitambo byatambirwaga ibigirwamana.”
^ Bisobanura “intonganya.”