Zaburi 125:1-5
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
125 Abiringira Yehova,+Bameze nk’Umusozi wa Siyoni udashobora kunyeganyega,Ahubwo ugahoraho iteka ryose.+
2 Nk’uko imisozi ikikije Yerusalemu,+Ni ko Yehova na we akikije abantu be,+Uhereye ubu ukageza iteka ryose.
3 Ababi ntibazakomeza gutegeka abakiranutsi,+Kugira ngo abakiranutsi badakora ibibi.+
4 Yehova, ugirire neza abakora ibyiza,+N’abantu b’inyangamugayo.+
5 Naho abatandukira bagakora ibibi,Yehova azabarimburana n’abanyabyaha.+
Isirayeli nigire amahoro.