Zaburi 125:1-5

  • Yehova arinda abantu be

    • “Nk’uko imisozi ikikije Yerusalemu” (2)

    • “Isirayeli nigire amahoro” (5)

Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. 125  Abiringira Yehova,Bameze nk’umusozi wa Siyoni udashobora kunyeganyega,Ahubwo ugahoraho iteka ryose.   Nk’uko imisozi ikikije Yerusalemu,Ni ko Yehova na we akikije abantu be,Uhereye ubu ukageza iteka ryose.   Ababi ntibazakomeza gutegeka abakiranutsi,Kugira ngo abakiranutsi badakora ibibi.   Yehova, ugirire neza abakora ibyiza,N’abantu b’inyangamugayo.   Naho abatandukira bagakora ibibi,Yehova azabarimburana n’abanyabyaha. Isirayeli nigire amahoro.

Ibisobanuro ahagana hasi