Zaburi 102:1-28

  • Isengesho ry’umuntu ukandamizwa kandi wihebye

    • ‘Meze nk’inyoni yigunze’ (7)

    • “Iminsi y’ubuzima bwanjye imeze nk’igicucu kigenda gishira” (11)

    • ‘Yehova azongera yubake Siyoni’ (16)

    • Yehova ahoraho iteka (26, 27)

Isengesho ry’umuntu ukandamizwa kandi wihebye maze agasenga Yehova amubwira ibintu byose bimuhangayikishije. 102  Yehova, umva isengesho ryanjye,Kandi ijwi ryo gutabaza kwanjye rikugereho.   Ntukanyirengagize mu gihe ndi mu bibazo bikomeye. Ujye untega amatwi.*Ningutabaza, ujye ubanguka untabare.   Kuko iminsi yanjye ishira vuba nk’umwotsi,Kandi amagufwa yanjye ameze nk’inkwi ziri kwakira mu ziko.   Umutima wanjye wabaye nk’ibyatsi bikubitwa n’izuba maze bikuma.Ngeze naho nibagirwa kurya.   Amagufwa yanjye yafatanye n’umubiri wanjyeBitewe no gutaka cyane.   Nsigaye meze nk’uruyongoyongo rwo mu butayu.Nabaye nk’agahunyira* kibera mu matongo.   Singitora agatotsi.Nabaye nk’inyoni yigunze iri ku gisenge cy’inzu.   Abanzi banjye barantuka bukarinda bwira. Abansebya bifuriza abandi ibibi bakoresheje izina ryanjye.   Ni nkaho nsigaye ntunzwe n’ivu aho kurya umugati.Ibyo kunywa byanjye mbinywa mbitamo amarira, 10  Bitewe nuko wanyanze ukandakarira.Ni nkaho wanteruye ukanjugunya ku ruhande. 11  Iminsi y’ubuzima bwanjye imeze nk’igicucu kigenda gishira,Kandi numye nk’ibyatsi. 12  Ariko wowe Yehova, uzahoraho iteka ryose,Kandi uzakomeza kwamamara uko ibihe bigenda bisimburana. 13  Ni ukuri uzahaguruka ugirire Siyoni imbabazi,Kuko ari cyo gihe cyo kuyigaragariza ineza,Kandi igihe cyagenwe kirageze. 14  Abagaragu bawe bishimira amabuye yayo,Ndetse banakunda cyane umukungugu wayo. 15  Abantu bose bo ku isi bazatinya izina rya Yehova,Kandi abami bose bo ku isi bazabona icyubahiro cye, 16  Kuko Yehova azongera kubaka Siyoni.Azagaragaza gukomera kwe. 17  Azita ku masengesho y’abakene,Ntazabirengagiza. 18  Ibi byandikiwe ab’igihe kizaza,Kugira ngo abazavuka bazasingize Yah. 19  Yehova areba mu isi ari mu ijuru rye ryera.Yitegereza isi ari mu ijuru, 20  Kugira ngo yumve gutaka kw’imfungwa,Kandi akize abakatiwe urwo gupfa, 21  Bityo izina rya Yehova ryamamazwe muri Siyoni,Kandi asingirizwe i Yerusalemu, 22  Igihe abantu bose bo ku isi,N’ubwami bwose bwo ku isi, bazaba bahuriye hamwe kugira ngo bakorere Yehova. 23  Imbaraga zanjye yazitwaye hakiri kare.Yagabanyije iminsi y’ubuzima bwanjye. 24  Naravuze nti: “Mana yanjye,Wowe uhoraho iteka,Ntiwemere ko mfa ntarasaza. 25  Washyizeho imfatiro z’isi kera cyane,Kandi ijuru ni umurimo w’amaboko yawe. 26  Byo bizashira ariko wowe uzahoraho.Byose bizasaza nk’umwenda. Uzabihindura nk’uko bahindura umwambaro, kandi bizavaho. 27  Ariko wowe ntuhinduka, kandi imyaka yawe ntizarangira. 28  Abana b’abagaragu bawe bazakomeza kubaho,Kandi ababakomokaho bazakomeza kubaho bafite umutekano.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ujye wunama untege amatwi.”
Ni ubwoko bw’inyoni.