Zaburi 7:1-17

  • Yehova ni Umucamanza ukiranuka

    • “Yehova, nshira urubanza” (8)

Indirimbo y’agahinda Dawidi yaririmbiye Yehova, ku birebana n’amagambo ya Kushi w’Umubenyamini. 7  Yehova Mana yanjye, ni wowe nahungiyeho. Ntabara unkize abantoteza bose.   Nutantabara bazantanyaguza nk’uko intare itanyaguza umuhigo,Bantware ntafite unkiza.   Yehova Mana yanjye, niba hari ikosa nakoze,Cyangwa hakaba hari ikibi nakoze,   Niba naragiriye nabi uwangiriye neza,Cyangwa niba naratwaye ibintu by’umwanzi wanjye nta mpamvu,   Umwanzi wanjye azankurikire amfate,Ankandagirire hasi,Kandi atume ntakaza icyubahiro cyanjye. (Sela.)   Yehova, hagurukana uburakari bwawe.Haguruka urwanye abanzi banjye bandakariye.Haguruka untabare, kandi utegeke ko ubutabera bwubahirizwa.   Reka ibihugu bigukikize,Maze uhite ubirwanya uturutse mu ijuru.   Yehova azacira abantu urubanza. Yehova, ncira urubanza ruhuje no gukiranuka kwanjye,Kandi uruce ukurikije ubudahemuka bwanjye.   Ndakwinginze, hagarika ibikorwa bibi by’abantu babi, Ahubwo ushyigikire umukiranutsi,Kuko uri Imana ikiranuka igenzura imitima n’ibitekerezo* by’abantu.* 10  Imana ni ingabo inkingira, ni yo Mukiza wabakiranutsi. 11  Imana ni Umucamanza ukiranuka,Kandi buri munsi imenyekanisha imanza* yaciriye ababi. 12  Iyo hagize uwanga kwihana, ityaza inkota yayo.Irega umuheto wayo ikitegura kurasa. 13  Itegura intwaro zayo zo kwica,Igatunganya imyambi yayo yaka umuriro. 14  Umuntu wiyemeza gukora ibibi,Aba ameze nk’utwite ibyago maze akabyara ibinyoma. 15  Acukura umwobo akawugira muremure,Ariko agwa muri uwo mwobo yicukuriye. 16  Ibyago ateza ni we bizageraho,Urugomo rwe ruzamugarukira. 17  Nzasingiza Yehova kuko ari Imana igira ubutabera.Nzaririmbira* Yehova we Mana Isumbabyose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibyiyumvo byimbitse.”
Cyangwa “igenzura umutima n’impyiko.”
Cyangwa “ivuga amagambo akaze yo kwamagana ababi gusa.”
Cyangwa “nzacurangira.”