Zaburi 87:1-7
-
Siyoni ni umujyi w’Imana y’ukuri
-
Abavukiye i Siyoni (4-6)
-
Indirimbo y’abahungu ba Kora.+
87 Imana yubatse umujyi wayo mu misozi yera.+
2 Yehova akunda Siyoni+Kurusha ahandi hantu hose ho muri Isirayeli.
3 Wa mujyi w’Imana y’ukuri we, uvugwaho ibintu bihebuje.+ (Sela)
4 Mu bamenye Imana harimo Rahabu*+ na Babuloni.
Nanone harimo u Bufilisitiya, Tiro na Kushi.
Abantu bazavuga bati: “Dore uwahavukiye.”
5 Naho ku byerekeye Siyoni bazavuga bati:
“Buri wese ni ho yavukiye.”
Isumbabyose izayishimangira iyikomeze.
6 Igihe Yehova azaba yandika abantu, azavuga ati:
“Dore uwahavukiye.” (Sela)
7 Abaririmbyi+ n’ababyinnyi babyina bazenguruka+ bazavuga bati:
“Ibintu byose dufite ni wowe wabiduhaye.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora kuba byerekeza kuri Egiputa cyangwa kuri Farawo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.