Zaburi 22:1-31

  • Ndeka kwiheba ngasingiza Imana

    • “Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana?” (1)

    • ‘Bakoresha ubufindo kugira ngo bagabane imyambaro yanjye’ (18)

    • Nzagusingiza ndi aho abagusenga bateraniye (22, 25)

    • Abatuye ku isi bose bazasenga Imana (27)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa mu njyana yitwa “imparakazi yo mu rukerera.” Ni indirimbo ya Dawidi. 22  Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana? Kuki uri kure yanjye ntuntabare,Kandi ntiwumve uko ngutakira?   Mana yanjye, ku manywa nkomeza kuguhamagara ntiwitabe.Nijoro na bwo sinceceka.   Ariko uri uwera!Abisirayeli bose baragusingiza.   Ba sogokuruza barakwiringiye.Barakwiringiye, nawe ukomeza kubakiza.   Baragutakiye maze bararokoka ntibagira icyo baba.Barakwiringiye kandi ntiwabatengushye.*   Ariko njye abantu baransebya,Bakansuzugura nk’aho ndi umunyorogoto, ntari umuntu.   Abandeba bose baramwaza,Bakanseka bavuga bati:   “Dore yiringiye Yehova, ngaho se namurokore! Namukize niba amukunda!”   Mana ni wowe wankuye mu nda ya mama,Kandi ni wowe watumye ngira umutekano nkiri ku ibere. 10  Ni wowe wanyitayeho nkivuka.Uhereye igihe naviriye mu nda ya mama, ni wowe Mana yanjye. 11  Ntukomeze kuba kure yanjye kuko ndi mu bibazo,Kandi nta wundi muntu mfite untabara. 12  Abanzi benshi barankikije.Bameze nk’ibimasa bifite imbaraga byo mu karere k’i Bashani. 13  Baranyasamiye.Bameze nk’intare itanyagura umuhigo wayo kandi itontoma. 14  Imbaraga zanjye zigenda zinshiramo nk’uko umuntu asuka amazi agashira,Kandi amagufwa yanjye yose yaratandukanye. Umutima wanjye wabaye nk’igishashara.*Nacitse intege. 15  Nta mbaraga ngifite. Meze nk’ikibumbano cyamenetse.Ururimi rwanjye rwafatanye n’urusenge rw’akanwa,Kandi ugiye kunshyira mu rwobo ngo mpfiremo. 16  Abanzi banjye barankikije.Bameze nk’imbwa z’inkazi.Bafashe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye barabikomeza nk’intare ifashe umuhigo. 17  Amagufwa yanjye yose aragaragara ku buryo nshobora kuyabara. Abanzi banjye baranyitegereza ntibankureho amaso. 18  Bigabanya imyenda yanjye,Bagakoresha ubufindo* kugira ngo bagabane imyambaro yanjye. 19  Ariko wowe Yehova, ntugume kure yanjye. Ni wowe umpa imbaraga, banguka untabare. 20  Nkiza kugira ngo nticwa n’inkota.Nkiza abanzi banjye bameze nk’imbwa z’inkazi. 21  Nkiza unkure mu kanwa k’intare,Unsubize kandi unkize amahembe y’ibimasa by’ishyamba. 22  Nzabwira abavandimwe banjye izina ryawe.Nzagusingiza ndi aho abagusenga bateraniye. 23  Mwebwe abatinya Yehova, nimumusingize! Abakomoka kuri Yakobo mwese, nimumuheshe icyubahiro! Mwebwe abakomoka kuri Isirayeli, nimumutinye cyane, 24  Kuko atigeze yirengagiza imibabaro y’umuntu ukandamizwa cyangwa ngo amurambirwe.Ntiyaretse kumwitaho, Kandi igihe yamutakiraga yaramwumvise. 25  Nzagusingiza ndi kumwe n’abagusenga benshi.Ibyo nagusezeranyije nzabikorera imbere y’abagutinya. 26  Abicisha bugufi bazarya bahage.Abashaka Yehova bazamusingiza. Bazishimira ubuzima iteka ryose. 27  Abatuye ku isi bose bazibuka Yehova kandi bamugarukire. Imiryango yose yo ku isi izamupfukamira. 28  Kuko Ubwami ari ubwa Yehova.Ni we utegeka abantu bo mu bihugu byose. 29  Abakire bo mu isi yose bazarya bishime maze bamupfukamire bamusenge.Abamanuka bajya mu mva bazamwunamira.Erega nta n’umwe ushobora kwikiza urupfu! 30  Ababakomokaho bazamukorera.Ab’igihe kizakurikiraho bazabwirwa ibihereranye na Yehova. 31  Bazaza bavuge ibyo gukiranuka kwe, Babwire abazavuka nyuma ibyo yakoze.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ntibakozwe n’isoni.”
Ni ikintu gishonga cyane inzuki zikora ngo zizabikemo ubuki.
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.