Zaburi 120:1-7
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.*
120 Igihe nari mfite ibibazo natabaje Yehova,+Maze aransubiza.+
2 Yehova, nkiza abamvugaho ibinyoma,Undinde n’abakoresha ururimi rwabo bariganya.
3 Wa rurimi ruriganya we,+Uzi ikizakubaho? Uzi icyo uzahanishwa?
4 Uzahanishwa imyambi+ ityaye y’umurwanyi w’intwari,N’amakara yaka+ y’igiti cy’umurotemu.*
5 Mbega ibyago mfite kuko natuye i Mesheki+ ndi umunyamahanga!
Maze igihe ntuye mu mahema y’i Kedari.+
6 Maze igihe kirekire,Nturanye n’abantu banga amahoro.+
7 Mba nshaka amahoro,Ariko iyo mvuze bo baba bashaka intambara.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Indirimbo baririmbaga bazamuka.”
^ Ni ubwoko bw’igiti cyo mu butayu.