Zaburi 5:1-12
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Nehiloti.* Ni indirimbo ya Dawidi.
5 Yehova, tega amatwi ibyo nkubwira,Wumve gutaka kwanjye.+
2 Mwami wanjye, Mana yanjye,Umva ijwi ryo gutabaza kwanjye, kuko ari wowe nsenga.
3 Yehova, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye.+
Buri gitondo nzajya ngusenga nkubwire ibimpangayikishije+ hanyuma ntegereze.
4 Nta muntu mubi uzakomeza kuba aho uri,+Kuko uri Imana itishimira ibibi.+
5 Ntuzakomeza kwemera abibone.
Wanga abakora ibibi bose.+
6 Uzarimbura abantu bose babeshya.+
Yehova, wanga umuntu wese ugira urugomo n’uriganya.*+
7 Ariko njye nzinjira mu nzu yawe+ kubera ko ufite urukundo rwinshi rudahemuka.+
Nzapfukama nuname nerekeye urusengero rwawe rwera kuko ngutinya.+
8 Yehova, urakiranuka. Nyobora kuko abanzi banjye bangose.
Kura ibisitaza mu nzira yawe kugira ngo nyigenderemo.+
9 Ibyo bavuga byose nta na kimwe wakwiringira.
Imitima yabo yuzuye uburyarya.
Imihogo yabo imeze nk’imva irangaye,Kandi bagira akarimi gashyeshyenga.*+
10 Ariko Imana izababaraho icyaha.
Ibyo bateganya gukora bizabarimbuza.+
Bazakurwaho bazira ibyaha byabo byinshi,Kuko bakwigometseho.
11 Ariko abaguhungiraho bose bazishima.+
Buri gihe bazajya barangurura amajwi y’ibyishimo.
Abashaka kubagirira nabi uzababuza,Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.
12 Yehova, ni wowe uzaha umugisha abakiranutsi.
Uzabereka ko ubemera, kandi uzabarinda ubabere nk’ingabo nini ibakingira.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “umuntu wica abandi kandi akariganya.”
^ Cyangwa “gasize amavuta.”