Zaburi 59:1-17
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Wirimbura.” Mikitamu.* Ni zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe Sawuli yoherezaga abantu bakagota inzu ya Dawidi kugira ngo bamwice.+
59 Mana yanjye, nkiza abanzi banjye,+Undinde abashaka kundwanya.+
2 Unkize abakora ibibiN’abanyarugomo.
3 Dore barangenzura kugira ngo banyice.+
Abantu bafite imbaraga bangabaho ibitero,Kandi rwose Yehova, sinigeze nigomeka ndetse nta cyaha nakoze.+
4 Nubwo nta cyaha nakoze, bariruka bakitegura kungabaho igitero.
Haguruka wumve gutaka kwanjye kandi urebe.
5 Yehova wowe Mana nyiri ingabo, uri Imana ya Isirayeli.+
Ngwino ugenzure abatuye ku isi bose.
Ntugirire imbabazi abagambanyi.+ (Sela)
6 Bagaruka buri mugoroba,+Bakazenguruka umujyi+ bamoka nk’imbwa.+
7 Bahora bavuga amagambo mabi.
Iminwa yabo imeze nk’inkota,+Kuko bavuga bati: “Nta wuzamenya ko ari twe twabivuze.”+
8 Ariko wowe Yehova, uzabaseka.+
Uzaseka abantu bo mu bihugu byose.+
9 Mana, ni wowe mbaraga zanjye kandi ni wowe mpanze amaso.+
Ni wowe mpungiraho nkagira umutekano.+
10 Imana yo ingaragariza urukundo rudahemuka izantabara.+
Izatuma nishima hejuru y’abanzi banjye.+
11 Ntubice kugira ngo abantu banjye batibagirwa.
Ubazerereze ukoresheje imbaraga zawe.
Yehova wowe ngabo idukingira ubarimbure,+
12 Ubitewe n’amagambo mabi bavuga.
Bafatirwe mu mutego w’ubwibone bwabo,+Kubera ko bifuriza abantu ibibi kandi bakabeshya.
13 Ubarakarire cyane ubarimbure.+
Ubarimbure ntibazongere kubaho.
Ubereke ko Imana ari yo itegeka mu bakomoka kuri Yakobo ikagera ku mpera z’isi.+ (Sela)
14 Bareke bagaruke nimugoroba.
Bareke bazenguruke umujyi bamoka nk’imbwa.+
15 Ubareke bazerere bashaka icyo kurya,+Ntiwemere ko bahaga cyangwa ngo babone aho barara.
16 Ariko njyewe nzaririmba mvuga iby’imbaraga zawe.+
Mu gitondo nzavuga nishimye iby’urukundo rwawe rudahemuka,Kuko naguhungiyeho nkagira umutekano,+Kandi iyo ndi mu bibazo bikomeye cyane ni wowe nsanga.+
17 Mana ni wowe mbaraga zanjye, nzakuririmbira.+
Ni wowe mpungiraho nkagira umutekano kandi ungaragariza urukundo rudahemuka.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.