Zaburi 75:1-10

  • Imana ica imanza zitabera

    • Ababi bagomba kunywera ku gikombe cya Yehova (8)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri munjyana yitwa: “Wirimbura.” Ni indirimbo ya Asafu. 75  Turagushimiye Mana. Turagushimiye.Tuzi ko uri kumwe natwe.Abantu bagomba kwamamaza imirimo yawe itangaje.   Imana iravuze iti:“Nshyizeho igihe cyo gucira abantu urubanza rukiranuka.   Igihe isi n’abayituyemo byahungabanaga,Ni njye wakomeje inkingi zayo.” (Sela.)   Abirasi ndababwira nti: “Nimureke kwirata.” N’abagome ndababwira nti: “Ntimukarate imbaraga zanyu.   Ntimukarate imbaraga zanyu,Kandi ntimukavugane ubwibone,   Kuko gushyirwa hejuruBidaturuka iburasirazuba, iburengerazuba cyangwa mu majyepfo.   Ahubwo Imana ni yo mucamanza. Umuntu umwe imucisha bugufi, undi ikamushyira hejuru.   Hari igikombe kiri mu ntoki za Yehova,Cyuzuye divayi ibira kandi ivanze neza. Azayisuka maze ababi bo mu isi bose bayinywe,Kandi bayimaremo.”   Ariko njyewe, ibyo Imana yakoze nzabitangaza kugeza iteka ryose.Nzaririmba nsingiza Imana ya Yakobo. 10  Imana iravuga iti: “Ababi nzabambura imbaraga.”Ariko abakiranutsi bo, nzazibongerera.

Ibisobanuro ahagana hasi