Zaburi 3:1-8
Indirimbo ya Dawidi, igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.+
3 Yehova, kuki abanzi banjye babaye benshi cyane?+
Kuki hari abantu benshi biyemeje kundwanya?+
2 Hari benshi bavuga ibyanjyeBagira bati: “Imana ntizamukiza.”+ (Sela)*
3 Ariko wowe Yehova, umeze nk’ingabo inkingira.+
Wangize umunyacyubahiro+ kandi ni wowe utuma ngira ubutwari.+
4 Nzarangurura ijwi mpamagare Yehova,Kandi azansubiza ari ku musozi we wera.+ (Sela)
5 Nanjye nzaryama nsinzire,Kandi nzakanguka mfite umutekano,Kuko Yehova akomeje kunshyigikira.+
6 Sinzatinya abantu babarirwa mu bihumbi,Bishyize hamwe bakanturuka impande zose kugira ngo bandwanye.+
7 Yehova, haguruka unkize+ kuko ari wowe Mana yanjye!
Uzakubita abanzi banjye bose mu rwasaya,Kandi amenyo y’ababi uzayamenagura.+
8 Agakiza gaturuka kuri Yehova.+
Abantu bawe ubaha umugisha. (Sela)
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.