Zaburi 3:1-8
Indirimbo ya Dawidi, igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.
3 Yehova, kuki abanzi banjye babaye benshi cyane?
Kuki hari abantu benshi biyemeje kundwanya?
2 Hari benshi bavuga ibyanjye
Bagira bati: “Imana ntizamukiza.” (Sela.)*
3 Ariko wowe Yehova, uri ingabo inkingira.Wangize umunyacyubahiro kandi ni wowe utuma ngira ubutwari.
4 Nzarangurura ijwi mpamagare Yehova,Kandi azansubiza ari ku musozi we wera. (Sela.)
5 Nanjye nzaryama nsinzire,Kandi nzakanguka mfite umutekanoKuko Yehova akomeje kunshyigikira.
6 Sinzatinya abantu babarirwa mu bihumbi,Bishyize hamwe bakanturuka impande zose kugira ngo bandwanye.
7 Yehova, haguruka unkize kuko ari wowe Mana yanjye!
Uzakubita abanzi banjye bose mu rwasaya,Kandi amenyo y’ababi uzayamenagura.
8 Agakiza gaturuka kuri Yehova.
Abantu bawe ubaha umugisha. (Sela.)
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.