Zaburi 50:1-23
Indirimbo ya Asafu.+
50 Yehova Imana isumba izindi mana zose,+ yaravuze.
Nuko ahamagara abatuye ku isi hose,Kuva iburasirazuba kugeza iburengerazuba.
2 Imana yohereje umucyo wayo iri kuri Siyoni, ari wo mujyi ufite ubwiza buhebuje.+
3 Imana yacu izaza kandi ntishobora gukomeza guceceka.+
Imbere yayo hari umuriro utwika,+Kandi mu mpande zayo hose ikikijwe n’imvura nyinshi irimo imiyaga ikaze.+
4 Isaba ijuru n’isi ngo bibe abatangabuhamya,+Mu gihe icira urubanza abantu bayo.+
5 Imana iravuga iti: “Nimuteranye indahemuka zanjye zize aho ndi,Abe ari zo zigirana nanjye isezerano rishingiye ku bitambo.”+
6 Ijuru ritangaza ko Imana ikiranuka,Kuko ari yo Mucamanza.+ (Sela)
7 “Bantu banjye, nimutege amatwi mbabwire.
Isirayeli we, ngiye kugushinja.+
Ni njye Mana, kandi ndi Imana yawe.+
8 Singucyaha kubera ibitambo byawe,Cyangwa ibitambo byawe bitwikwa n’umuriro bihora imbere yanjye.+
9 Nta kimasa nzakura mu nzu yawe.
Nta n’ihene nzakura mu rugo rw’amatungo yawe,+
10 Kuko inyamaswa zo mu ishyamba zose ari izanjye,+N’inyamaswa ziri ku misozi zose ni izanjye.
11 Inyoni zose zo mu misozi nzizi neza,+Kandi n’inyamaswa zitabarika zo mu gasozi ni izanjye.
12 Niyo nasonza sinabikubwira,Kuko ubutaka bwose n’ibyeramo byose ari ibyanjye.+
13 Ese nkeneye kurya inyama z’ibimasa,No kunywa amaraso y’amasekurume y’ihene?+
14 Jya utambira Imana ibitambo byo kuyishimira,+Kandi ujye ukora ibintu byose wasezeranyije Isumbabyose.*+
15 Ku munsi w’ibyago uzantabaze.+
Nanjye nzagutabara, maze nawe uzansingize.”+
16 Ariko umuntu mubi we, Imana izamubwira iti:
“Ni nde waguhaye uburenganzira bwo kuvuga amategeko yanjye,+No kuvuga ibyerekeye isezerano ryanjye?+
17 Dore wanze guhanwa,Kandi ukomeza kwirengagiza amagambo yanjye.+
18 Iyo ubonye umujura uramushima,+Kandi ukomeza kuba incuti y’abasambanyi.
19 Ukoresha umunwa wawe ukwirakwiza ibibi,Kandi ururimi rwawe ntirutana n’uburiganya.+
20 Uricara ukavuga nabi umuvandimwe wawe,+Ugaharabika uwo muvukana.
21 Ibyo byose warabikoze nkomeza kwicecekera,Maze wibwira ko meze nkawe.
Ariko ubu ngiye kuguhana,Kandi ibyo ngushinja byose nzabikubwira.+
22 Mwebwe abibagirwa Imana nimusobanukirwe ibyo,+Kugira ngo ntabarimbura kandi ntihagire ubatabara.
23 Umuntu untambira ibitambo byo kunshimira ni we unsingiza,+Kandi umuntu ukomeza gukora ibikwiriye,Nzamukiza.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ujye uhigura imihigo wahigiye Isumbambyose.”