Zaburi 128:1-6

  • Gutinya Yehova bitera ibyishimo

    • Umugore wawe azaba nk’umuzabibu wera imbuto nyinshi (3)

    • ‘Uzirebera ibyiza bigera kuri Yerusalemu’ (5)

Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. 128  Umuntu utinya Yehova,+Kandi akubaha amategeko ye, ni we ugira ibyishimo.+   Uzarya ibyo waruhiye. Uzabona imigisha kandi ugire ubutunzi bwinshi.+   Umugore wawe azabyara abana benshi, nk’uko umuzabibu wera imbuto nyinshi.+ Abana bawe bazakikiza ameza yawe, bameze nk’ibiti by’imyelayo biri gushibuka.   Uko ni ko umuntu utinya Yehova,Azahabwa imigisha.+   Yehova azaguha imigisha ari i Siyoni,Wirebere ibyiza bigera kuri Yerusalemu igihe cyose uzaba ukiriho,+   Kandi ubone abuzukuru bawe. Isirayeli nigire amahoro.

Ibisobanuro ahagana hasi