Zaburi 57:1-11
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Wirimbura.” Mikitamu.* Ni Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yahungiraga Sawuli mu buvumo.+
57 Ungirire neza Mana. Rwose ngirira neza,Kuko ari wowe mpungiraho.+
Nahungiye mu mababa yawe kugeza aho ibyago bizashirira.+
2 Ntakambira Imana Isumbabyose.
Ntakambira Imana y’ukuri, yo inkiza ibyago byanjye byose.
3 Izantabara iri mu ijuru kandi inkize.+
Izatuma abashaka kungirira nabi nta cyo bageraho. (Sela)
Imana izagaragaza ko igira urukundo rudahemuka kandi ko yiringirwa.+
4 Nkikijwe n’abantu bameze nk’intare.+
N’iyo ndyamye ngo nsinzire, iruhande rwanjye haba hari abantu bameze nk’inyamaswa z’inkazi kandi ziryana.
Amenyo yabo ameze nk’amacumu n’imyambi,N’indimi zabo zimeze nk’inkota zityaye.+
5 Mana, garagariza mu ijuru ko ukomeye,Kandi abantu bose bo ku isi ubereke icyubahiro cyawe.+
6 Abanzi banjye banteze umutego. +
Ndahangayitse cyane.+
Bancukuriye umwobo,Ariko ni bo bawuguyemo.+ (Sela)
7 Mana, niyemeje kukubera indahemuka.+
Rwose nzakubera indahemuka.
Nzakuririmbira kandi ngucurangire.
8 Reka mbyuke.
Reka mbyuke izuba ritararasa,Kuko nshaka gucuranga inanga n’ibindi bikoresho by’umuziki.+
9 Yehova, nzagusingiza ndi mu bantu benshi.+
Nzakuririmbira ndi mu bantu bo mu bindi bihugu.+
10 Urukundo rwawe rudahemuka ni rwinshi rugera ku ijuru,+Kandi uhora uri uwo kwizerwa.
11 Mana, garagariza mu ijuru ko ukomeye,Kandi abantu bose bo ku isi ubereke icyubahiro cyawe.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.