Zaburi 74:1-23
Masikili.* Zaburi ya Asafu.+
74 Mana, kuki wadutaye burundu?+
Ni iki gituma ukomeza kurakarira umukumbi wawe?*+
2 Ibuka abantu wagize abawe kuva kera,+Wibuke abantu wacunguye bakaba umurage wawe,+Wibuke n’uyu Musozi wa Siyoni watuyeho.+
3 Erekeza umutima wawe ahantu hamaze igihe harabaye amatongo.+
Ibintu byose by’ahera umwanzi yarabirimbuye.+
4 Abakurwanya baririmbiye mu rusengero rwawe indirimbo zo gutsinda.+
Bahashinze amabendera yabo ngo abe ibimenyetso.
5 Bari bameze nk’abantu bafite amashoka, bagatema ishyamba ry’inzitane.
6 Ibishushanyo bitatse ku nkuta z’urusengero,+ byose babimenaguje amashoka n’inyundo.
7 Batwitse urusengero rwawe!+
Banduje ihema ryitirirwa izina ryawe, bararisenya barigeza ku butaka.
8 Bo, ndetse n’ababakomokaho, bose hamwe bibwiye mu mitima yabo bati:
“Mu gihugu hose, ahantu h’Imana ho guteranira hagomba gutwikwa.”
9 Nta kimenyetso kituranga kigihari.
Nta muhanuzi ukiriho,Kandi nta n’umwe muri twe uzi igihe bizamara.
10 Mana, umwanzi azakomeza kugutuka ageze ryari?+
Ese umwanzi azakomeza gusuzugura izina ryawe ubuziraherezo?+
11 Kuki utarambura ukuboko kwawe kw’iburyo ngo ugire icyo ukora?+
Wikomeza kwifata,* rambura ukuboko kwawe maze ubarimbure.
12 Mana yanjye, uri Umwami wanjye kuva kera.
Ni wowe ukorera mu isi ibikorwa byo gukiza.+
13 Ni wowe watumye inyanja yibirindura ukoresheje imbaraga zawe.+
Ni wowe wamenaguriye mu mazi imitwe y’ibikoko byo mu nyanja.
14 Wajanjaguye umutwe w’igikoko cyo mu nyanja.*
Wagihaye abatuye mu butayu kugira ngo bakirye.
15 Ni wowe wasatuye ubutaka, amasoko y’amazi aradudubiza n’imigezi iratemba.+
Ni wowe wakamije inzuzi zihora zitemba.+
16 Amanywa ni ayawe kandi n’ijoro na ryo ni iryawe.
Ni wowe waremye urumuri n’izuba.+
17 Ni wowe washyizeho imipaka yose y’isi.+
Ni wowe washyizeho impeshyi n’itumba.+
18 Yehova, ibuka ibitutsi umwanzi agutuka,Kandi wibuke ukuntu abantu batagira ubwenge basuzugura izina ryawe.+
19 Ntiwemere ko intungura* yawe iribwa n’inyamaswa zo mu gasozi.
Ntukomeze kwibagirwa abantu bawe bababaye.
20 Ibuka isezerano ryawe,Kuko ahantu ho ku isi hari umwijima hakorerwa ibikorwa by’urugomo.
21 Ntukemere ko abakandamizwa bakozwa isoni.+
Aboroheje n’abakene nibasingize izina ryawe.+
22 Mana, haguruka wiburanire.
Ibuka ibitutsi abantu batagira ubwenge birirwa bagutuka, bukarinda bwira.+
23 Ntiwibagirwe ibyo abanzi bawe bavuga.
Dore urusaku rw’abakurwanya ruhora ruzamuka.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukumbi wo mu rwuri rwawe.”
^ Cyangwa “kura ukuboko kwawe mu gituza, aho kuzingiye mu myenda witeye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Lewiyatani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.