Zaburi 74:1-23

  • Isengesho ryo gusaba ko Imana yibuka abantu bayo

    • Nibuka ibyo Imana yakoze ngo ikize abantu (12-17)

    • “Ibuka ibitutsi umwanzi agutuka” (18)

Masikili.* Zaburi ya Asafu.+ 74  Mana, kuki wadutaye burundu?+ Ni iki gituma ukomeza kurakarira umukumbi wawe?*+  2  Ibuka abantu wagize abawe kuva kera,+Wibuke abantu wacunguye bakaba umurage wawe,+Wibuke n’uyu Musozi wa Siyoni watuyeho.+  3  Erekeza umutima wawe ahantu hamaze igihe harabaye amatongo.+ Ibintu byose by’ahera umwanzi yarabirimbuye.+  4  Abakurwanya baririmbiye mu rusengero rwawe indirimbo zo gutsinda.+ Bahashinze amabendera yabo ngo abe ibimenyetso.  5  Bari bameze nk’abantu bafite amashoka, bagatema ishyamba ry’inzitane.  6  Ibishushanyo bitatse ku nkuta z’urusengero,+ byose babimenaguje amashoka n’inyundo.  7  Batwitse urusengero rwawe!+ Banduje ihema ryitirirwa izina ryawe, bararisenya barigeza ku butaka.  8  Bo, ndetse n’ababakomokaho, bose hamwe bibwiye mu mitima yabo bati: “Mu gihugu hose, ahantu h’Imana ho guteranira hagomba gutwikwa.”  9  Nta kimenyetso kituranga kigihari. Nta muhanuzi ukiriho,Kandi nta n’umwe muri twe uzi igihe bizamara. 10  Mana, umwanzi azakomeza kugutuka ageze ryari?+ Ese umwanzi azakomeza gusuzugura izina ryawe ubuziraherezo?+ 11  Kuki utarambura ukuboko kwawe kw’iburyo ngo ugire icyo ukora?+ Wikomeza kwifata,* rambura ukuboko kwawe maze ubarimbure. 12  Mana yanjye, uri Umwami wanjye kuva kera. Ni wowe ukorera mu isi ibikorwa byo gukiza.+ 13  Ni wowe watumye inyanja yibirindura ukoresheje imbaraga zawe.+ Ni wowe wamenaguriye mu mazi imitwe y’ibikoko byo mu nyanja. 14  Wajanjaguye umutwe w’igikoko cyo mu nyanja.* Wagihaye abatuye mu butayu kugira ngo bakirye. 15  Ni wowe wasatuye ubutaka, amasoko y’amazi aradudubiza n’imigezi iratemba.+ Ni wowe wakamije inzuzi zihora zitemba.+ 16  Amanywa ni ayawe kandi n’ijoro na ryo ni iryawe. Ni wowe waremye urumuri n’izuba.+ 17  Ni wowe washyizeho imipaka yose y’isi.+ Ni wowe washyizeho impeshyi n’itumba.+ 18  Yehova, ibuka ibitutsi umwanzi agutuka,Kandi wibuke ukuntu abantu batagira ubwenge basuzugura izina ryawe.+ 19  Ntiwemere ko intungura* yawe iribwa n’inyamaswa zo mu gasozi. Ntukomeze kwibagirwa abantu bawe bababaye. 20  Ibuka isezerano ryawe,Kuko ahantu ho ku isi hari umwijima hakorerwa ibikorwa by’urugomo. 21  Ntukemere ko abakandamizwa bakozwa isoni.+ Aboroheje n’abakene nibasingize izina ryawe.+ 22  Mana, haguruka wiburanire. Ibuka ibitutsi abantu batagira ubwenge birirwa bagutuka, bukarinda bwira.+ 23  Ntiwibagirwe ibyo abanzi bawe bavuga. Dore urusaku rw’abakurwanya ruhora ruzamuka.

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukumbi wo mu rwuri rwawe.”
^ Cyangwa “kura ukuboko kwawe mu gituza, aho kuzingiye mu myenda witeye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Lewiyatani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.