Zaburi 8:1-9
Ku mutware w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Gititi.* Ni indirimbo ya Dawidi.
8 Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye mu isi yose!Washyize icyubahiro cyawe hejuru cyane gisumba ijuru.*
2 Wagaragarije imbaraga zawe mu byo abana bato n’abonka bavuga,Uzigaragariza abakurwanya,Kugira ngo ucecekeshe abanzi bawe n’abishyura abandi ibibi babakoreye.
3 Iyo ndebye mu kirere,* nkabona imirimo y’intoki zawe,Nkareba ukwezi n’inyenyeri waremye,
4 Bituma nibaza nti: ‘Umuntu ni iki ku buryo wamuzirikana?Kandi se umuntu waremwe mu mukungugu ni iki ku buryo wamwitaho?’
5 Dore wamuremye abura ho gato ngo abe nk’abamarayika,Kandi wamwambitse ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro.
6 Wamuhaye gutegeka ibyo waremye,Ibintu byose urabimuha ngo abiyobore, hakubiyemo:
7 Intama, ihene, inka,Inyamaswa zo mu gasozi,
8 Ibiguruka byo mu kirere, amafi yo mu nyanja,N’ibigenda mu nyanja byose.
9 Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye cyane mu isi yose!
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Icyubahiro cyawe kivugwa hejuru y’ijuru.”
^ Cyangwa “ijuru.”