Zaburi 93:1-5

  • Ubutegetsi bwa Yehova bufite imbaraga

    • “Yehova yabaye umwami!” (1)

    • ‘Ibyo utwibutsa biriringirwa’ (5)

93  Yehova yabaye umwami! Afite icyubahiro cyinshi.Yehova akenyeye imbaragaNk’umukandara. Isi na yo yarashimangiweKu buryo idashobora kunyeganyega.   Ubwami bwawe bwashyizweho uhereye kera cyane,Kandi burakomeye. Wabayeho uhereye iteka ryose.   Yehova, inzuzi zarivumbagatanyijeZiribirindura.Zikomeza guhorera ubudatuza.   Ariko wowe Yehova uri mu ijuru,Ufite imbaraga nyinshi cyane ziruta iz’amazi menshi yivumbagatanya.Ufite imbaraga nyinshi ziruta iz’imiraba yo mu nyanja.   Ibyo utwibutsa ni ibyo kwiringirwa cyane. Yehova, inzu yawe ni iyera kugeza iteka ryose.

Ibisobanuro ahagana hasi