Zaburi 29:1-11

  • Ijwi rya Yehova rifite imbaraga

    • Musenge mwambaye imyenda yera (2)

    • “Imana ifite icyubahiro yahindishije ijwi nk’iry’inkuba” (3)

    • Yehova aha imbaraga abantu be (11)

Indirimbo ya Dawidi. 29  Muhe Yehova ibimukwiriye mwa bana b’abakomeye mwe. Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.+   Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye. Musenge* Yehova mwambaye imyenda igaragaza ko muri abantu bera.*   Ijwi rya Yehova ryumvikaniye hejuru y’ibicu.* Imana ifite icyubahiro yahindishije ijwi nk’iry’inkuba.+ Yehova ari hejuru y’ibicu byinshi.+   Ijwi rya Yehova rifite imbaraga.+ Ijwi rya Yehova rirahebuje.   Ijwi rya Yehova risatura ibiti by’amasederi. Ni ukuri, Yehova asatura ibiti by’amasederi yo muri Libani.+   Atuma Libani yiterera hejuru nk’inyana iri gusimbagurika,Kandi agatuma Siriyoni+ isimbuka nk’ikimasa cy’ishyamba kikiri gito.   Iyo Yehova avuze, imirabyo irarabya.+   Ijwi rya Yehova rituma ubutayu butigita.+ Yehova atuma ubutayu bw’i Kadeshi+ bunyeganyega.   Ijwi rya Yehova ritera ubwoba imparakazi zikabyara,Rigakokora amashyamba agashiraho amababi,+Abari mu rusengero rwe bose bakavuga bati: “Nahabwe icyubahiro!” 10  Yehova ategeka amazi menshi.*+ Yehova ni Umwami iteka ryose.+ 11  Yehova azaha abantu be imbaraga,+Yehova azaha abantu be amahoro.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mwunamire.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuko Imana yera cyane.”
Cyangwa “amazi.”
Cyangwa “ategeka amazi menshi yo mu ijuru.”