Zaburi 146:1-10

  • Mujye mwiringira Imana aho kwiringira abantu

    • Iyo umuntu apfuye, ibitekerezo bye birashira (4)

    • Imana iha imbaraga abafite intege nke (8)

146  Nimusingize Yah!* Nanjye reka nsingize Yehova.   Nzasingiza Yehova mu buzima bwanjye bwose. Nzaririmbira Imana yanjye kandi nyisingize igihe cyose nzaba nkiriho.   Ntimukiringire abakomeye,Cyangwa undi muntu wese, kuko adashobora kugira uwo akiza.   Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka,Uwo munsi ibitekerezo bye bigashira.   Umuntu ugira ibyishimo, ni uwo Imana ya Yakobo itabara,Akiringira Yehova Imana ye,   Yo yaremye ijuru n’isi n’ibirimo byose,Akarema n’inyanja n’ibiyirimo byose.Ihora ari iyizerwa.   Yehova ni we urenganura abariganyijwe,Agaha abashonje ibyokurya, Kandi ni we ubohora imfungwa.   Yehova ahumura amaso y’abatabona.Yehova aha imbaraga abafite intege nke.Yehova akunda abakiranutsi.   Yehova arinda abanyamahanga.Afasha imfubyi n’abapfakazi,Ariko imigambi y’ababi ayiburizamo. 10  Yehova azaba Umwami iteka ryose.Siyoni we, Imana yawe izakomeza kuba Umwami uko ibihe bizagenda bikurikirana. Nimusingize Yah!

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Haleluya.” Yah ni impine y’izina Yehova.