Zaburi 67:1-7
Ku muyobozi w’abaririmbyi.Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga.
67 Imana izatugirira neza kandi iduhe umugisha.Izagaragaza ko itwishimira (Sela.)
2 Kugira ngo ibyo ikora bimenyekane mu isi,Kandi abantu bo ku isi yose bamenye ibikorwa byayo byo gukiza.
3 Mana, abantu nibagusingize.Reka abantu bose bagusingize.
4 Abantu bo mu bihugu byose nibanezerwe kandi barangurure ijwi ry’ibyishimo,Kuko uzacira abantu bose urubanza rukiranuka,
Ukayobora abatuye ku isi bose. (Sela.)
5 Mana, abantu nibagusingize.Reka abantu bose bagusingize.
6 Ubutaka bwo ku isi buzera cyane.Imana, ari yo Mana yacu, izaduha imigisha.
7 Imana izaduha imigisha,Kandi abantu bo ku isi yose bazayitinya.