Zaburi 67:1-7

  • Abo ku mpera z’isi bazatinya Imana

    • Ibyo Imana ikora bigomba kumenyekana (2)

    • ‘Abantu bose nibasingize Imana’ (3, 5)

    • “Imana izaduha imigisha” (6, 7)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga. 67  Imana izatugirira neza kandi iduhe umugisha. Izagaragaza ko itwishimira+ (Sela)  2  Kugira ngo ibyo ikora bimenyekane mu isi,+Kandi abantu bo ku isi hose bamenye ibikorwa byayo byo gukiza.+  3  Mana, abantu nibagusingize. Reka abantu bose bagusingize.  4  Abantu bo mu bihugu byose nibanezerwe kandi barangurure ijwi ry’ibyishimo,+Kuko uzacira abantu bose urubanza rukiranuka,+Ukayobora abatuye ku isi bose. (Sela)  5  Mana, abantu nibagusingize. Reka abantu bose bagusingize.  6  Ubutaka bwo ku isi buzera cyane.+ Imana, ari yo Mana yacu, izaduha imigisha.+  7  Imana izaduha imigisha,Kandi abantu bo ku isi hose bazayitinya.+

Ibisobanuro ahagana hasi