Zaburi 132:1-18
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
132 Yehova, ibuka Dawidi,Wibuke n’imibabaro ye yose.+
2 Yehova, wowe Mana ikomeye ya Yakobo,Ibuka indahiro Dawidi yakurahiye, agira ati:+
3 “Sinzinjira mu nzu yanjye,+Sinzaryama mu buriri bwiza cyane.
4 Sinzemerera amaso yanjye gutora agatotsi,Kandi sinzemerera amaso yanjye gusinzira,
5 Ntarabona aho nzashyira inzu nziza cyane ya Yehova,Ntarabona ahantu heza Imana ikomeye ya Yakobo itura.”+
6 Dore twumvise bavuga ibyayo* turi muri Efurata,+Tuyibona mu ishyamba.+
7 Nimuze tujye mu nzu ye.*+
Nimuze dupfukame imbere ye.+
8 Yehova, haguruka ujye ahantu hawe ho kuruhukira,+Wowe n’Isanduku igaragaza imbaraga zawe.+
9 Abatambyi bawe bajye bakora ibyo gukiranuka,N’indahemuka zawe zirangurure amajwi y’ibyishimo.
10 Ntiwirengagize uwo wasutseho amavuta,Ubigiriye umugaragu wawe Dawidi.+
11 Yehova yarahiye Dawidi,Kandi ni ukuri ntazisubiraho. Yaravuze ati:
“Umwe mu bagukomokaho,Nzamwicaza ku ntebe yawe y’ubwami.+
12 Abana bawe nibubahiriza isezerano ryanjye,Bakumvira n’ibyo nzajya mbigisha,+Abana babo na bo,Bazicara ku ntebe yawe y’ubwami iteka ryose.”+
13 Yehova yatoranyije Siyoni,+Yifuza cyane kuhatura. Yaravuze ati:+
14 “Aha ni ho nzajya nduhukira kugeza iteka ryose.
Aha ni ho nzatura+ kuko nahifuje cyane.
15 Nzaha abo muri uwo mujyi ibibatunga byinshi.
Abakene baho nzabaha ibyokurya bahage.+
16 Abatambyi baho nzabakiza,*+Kandi indahemuka zaho zizarangurura amajwi y’ibyishimo.+
17 Aho ni ho nzahera Dawidi imbaraga nyinshi.
Nateganyije aho uwo nasutseho amavuta azakomoka.*+
18 Nzatuma abanzi be bakorwa n’isoni,Ariko ikamba ryo ku mutwe we rizarabagirana.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Uko bigaragara byerekeza ku Isanduku y’Isezerano.
^ Cyangwa “mu ihema rye rinini.”
^ Cyangwa “abatamyi baho nzabambika agakiza.”
^ Cyangwa “natunganyirije itara uwo nasutseho amavuta.”