Zaburi 126:1-6

  • Bagize ibyishimo bongeye kubona Siyoni

    • “Yehova yadukoreye ibintu bitangaje” (3)

    • Abarira bazagira ibyishimo (5, 6)

Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. 126  Igihe Yehova yagaruraga abagizwe imbohe b’i Siyoni,+Twagize ngo turarota.   Icyo gihe twarishimye turaseka,Kandi turangurura amajwi y’ibyishimo.+ Abantu bo mu bindi bihugu baravuze bati: “Yehova yabakoreye ibintu bitangaje!”+   Yehova yadukoreye ibintu bitangaje,+Kandi twarishimye cyane.   Yehova, garura abantu bacu bajyanywe mu bindi bihugu,Nk’uko imvura ituma imigezi yo muri Negebu yongera kuzura amazi.   Abatera imbuto barira,Bazasarura barangurura amajwi y’ibyishimo.   Umuntu ugiye mu murima, nubwo yagenda ariraAtwaye umufuka wuzuye imbuto zo gutera,Rwose azagaruka yishimye cyane,+Azanye ibyo yasaruye.+

Ibisobanuro ahagana hasi