Zaburi 25:1-22

  • Isengesho ryo gusaba ubuyobozi n’imbabazi

    • “Nyigisha menye uko nkwiriye kubaho” (4)

    • ‘Inshuti magara za Yehova’ (14)

    • ‘Mbabarira ibyaha byanjye byose’ (18)

Zaburi ya Dawidi. א [Alefu] 25  Yehova, ni wowe nsenga. ב [Beti]   Mana yanjye, ni wowe niringira.Ntiwemere ko nkorwa n’isoni. Ntiwemere ko abanzi banjye banyishima hejuru. ג [Gimeli]   Ni ukuri, mu bakwiringira nta n’umwe uzakorwa n’isoni.Abakora ibikorwa by’ubuhemu, ni bo bazakorwa n’isoni. ד [Daleti]   Yehova, mfasha menye ibigushimisha.Nyigisha menye uko nkwiriye kubaho. ה [He]   Umfashe kugendera mu kuri kwawe kandi unyigishe,Kuko ari wowe mukiza wanjye. ו [Wawu] Ni wowe niringira umunsi wose. ז [Zayini]   Yehova, ibuka ko uri Imana igira imbabazi,Kandi ko kuva kera cyane, wagiye ugaragariza abagaragu bawe urukundo rudahemuka. ח [Heti]   Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye n’amakosa yose nakoze. Unyibuke bitewe n’urukundo rwawe rudahemuka.Yehova, unyibuke kuko ugira neza. ט [Teti]   Yehova ni mwiza kandi aratunganye. Ni cyo gituma yigisha abanyabyaha uko bakwiriye kubaho. י [Yodi]   Azafasha abicisha bugufi gukora ibyiza,Kandi abicisha bugufi azabigisha inzira ye. כ [Kafu] 10  Ibyo Yehova akorera abubahiriza isezerano rye,Kandi bagakurikiza ibyo abibutsa, birakiranuka kandi bihuje n’urukundo rudahemuka. ל [Lamedi] 11  Yehova, nubwo icyaha cyanjye gikomeye,Ukimbabarire ubigiriye izina ryawe. מ [Memu] 12  Umuntu utinya Imana, Yehova azamwigisha, maze amenye icyo akwiriye gukora. נ [Nuni] 13  Azabona ibyiza,Kandi abamukomokaho bazahabwa isi. ס [Sameki] 14  Abatinya Yehova ni bo nshuti ze magara,Kandi ni bo amenyesha isezerano rye. ע [Ayini] 15  Mpora mpanze amaso Yehova,Kuko ari we uzankura mu mitego. פ [Pe] 16  Hindukira undebe kandi ungirire neza,Kuko ndi njyenyine kandi simfite kirengera. צ [Tsade] 17  Agahinda ko mu mutima wanjye karushijeho kuba kenshi.Nkiza umubabaro mfite. ר [Reshi] 18  Reba imibabaro yanjye n’ibyago byanjye,Kandi umbabarire ibyaha byanjye byose. 19  Reba ukuntu abanzi banjye ari benshi,Kandi urebe ukuntu banyanga cyane. ש [Shini] 20  Undinde kandi unkize. Ntiwemere ko nkorwa n’isoni kuko naguhungiyeho. ת [Tawu] 21  Undinde kuko ndi indahemuka kandi nkaba nkora ibikwiriye.Ni wowe niringira. 22  Mana, ukize Abisirayeli imibabaro yabo yose.

Ibisobanuro ahagana hasi