Zaburi 124:1-8

  • “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu”

    • Twarokotse umutego (7)

    • ‘Yehova ni we udutabara’ (8)

Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni iya Dawidi. 124  “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,” Ngaho Isirayeli nisubiremo iti:   “Iyo Yehova ataba mu ruhande rwacu,Igihe abantu batwibasiraga bashaka kuturwanya,   Ubwo bari baturakariye cyane,Baba baratumize tukiri bazima.   Baba baratumazeho,Nk’uko amazi atwara ibintu.   Icyo gihe baba baraturimbuye, nk’uko amazi afite imbaraga atembana ibintu.   Yehova nasingizwe, we waturinze abanzi bacu,Bari bameze nk’inyamaswa z’inkazi.   Tumeze nk’inyoni irokotse,Ikava mu mutego umuhigi yayiteze.Uwo mutego waracitse,Maze tuba turarokotse.   Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi,Ni we udutabara.”

Ibisobanuro ahagana hasi