Zaburi 84:1-12
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Gititi.* Ni indirimbo y’abahungu ba Kora.+
84 Yehova nyiri ingabo,Nkunda cyane ihema ryawe rihebuje.+ Nkunda cyane inzu utuyemo!*
2 Yehova nifuza cyane kwibera mu bikari by’inzu yawe.+
Iyo mbitekerejeho birandenga.
Mana y’ukuri ndangurura ijwi, nkakuririmbiraMfite ibyishimo byinshi.
3 Yewe n’inyoni zabonye aho ziba mu nzu yawe!
Intashya na zo zahubatse ibyari,Zishyiramo ibyana byazo.
Zibera hafi y’igicaniro cyawe gikomeye, Yehova nyiri ingabo,Mwami wanjye, Mana yanjye!
4 Abantu bagira ibyishimo ni abatura mu nzu yawe,+Kandi bahora bagusingiza.+ (Sela)
5 Abantu bagira ibyishimo ni abo uha imbaraga,+Kandi bifuza kunyura mu nzira ijya mu nzu yawe.
6 Iyo banyuze mu Kibaya gifite ubutaka bwumagaye bumeraho ibihuru by’i Baka,Bagihindura amasoko y’amazi,Kandi imvura nyinshi ikigwamo, ituma ubutaka bwacyo bworoha.
7 Bazakomeza kugenda ariko imbaraga zabo ntizizashira.+
Buri wese azaza i Siyoni imbere y’Imana.
8 Yehova Mana nyiri ingabo, umva isengesho ryanjye.
Mana ya Yakobo, ntega amatwi. (Sela)
9 Mana yacu wowe ngabo idukingira,+Girira neza uwo wasutseho amavuta.+
10 Kumara umunsi umwe mu bikari byawe, biruta kumara iminsi 1.000 ahandi.+
Nahisemo guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye,Aho gutura mu mahema y’ababi.
11 Kuko Yehova ari nk’izuba+ ritumurikira kandi akaba nk’ingabo idukingira.+
Ni we ugirira neza abantuKandi akabahesha icyubahiro.
Nta kintu cyiza Yehova azima abantu b’indahemuka.+
12 Yehova nyiri ingabo,Umuntu ukwiringira ni we ugira ibyishimo.+